Abahoze mu mitwe irwanya u Rwanda bishimiye gusoza umwaka nta sasu bumva
umutekano

Abahoze mu mitwe irwanya u Rwanda bishimiye gusoza umwaka nta sasu bumva

NGABOYABAHIZI PROTAIS

December 31, 2025

Abahoze ari abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro ya FDLR na Wazalendo bagaragaje ibyishimo n’ishimwe rikomeye rishingiye ku mutekano n’amahoro bafite mu Rwanda, aho bavuga ko bagiye gusoza umwaka wa 2025 bagatangira uwa 2026 batekanye, nta sasu na rimwe bumva, baryama bagasinzira mu mutuzo.

Bavuga ko ari ibintu batigeze babona mu myaka ikabakaba 30 bamaze mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, no kuba umwaka ushize batabonye ubwicanyi, ubusahuzi cyangwa urugomo byahoze bibaranga mu mitwe yitwaje intwaro, ahubwo bakabona iterambere n’ubuyobozi bubitaho.

Bishimira intambwe Leta y’u Rwanda imaze kugeraho mu kubagezaho umutekano, kubafasha kwisubiza mu buzima busanzwe no kubafasha kwiteza imbere.

Lt. Col Mpakaniye Emelien, w’imyaka 51, wahunze u Rwanda mu 1994 ari ku ipeti rya Sergeant, ni umwe mu bahoze mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR. Yagaragaje ko ubuzima yabayemo mu mashyamba ya Congo bwari bushingiye ku bwoba n’urugomo rwa buri munsi.

Yagize ati: “Mu mashyamba nta mutekano wabagaho, buri wese yabagaho atinya urupfu. Ubwicanyi bwakorwaga n’abaturage, gusahura no kwicana byari nk’ibintu bisanzwe, ariko kuri ubu ikinshimisha ni uko nta sasu, nta muntu uhohotera undi mu Rwanda.”

Yakomeje ahishura ko FDLR yakoraga ibikorwa byayo mu buryo buhamye kandi ishyigikiwe na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igahabwa intwaro zakoreshwaga mu bwicanyi, ibiribwa n’uburenganzira bwo gukorera mu bice bitandukanye.

Avuga ko gusubira mu Rwanda byamuhaye ihumure, aho yabonye amahoro n’ubuyobozi bumufasha kongera kwiyubaka, aho buri muntu afite uburenganzira bwe.

Undi watanze ubuhamya ni Uwajeneza Rebecca, umugore w’imyaka 21 ukomoka mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, wahoze mu mutwe w’inyeshyamba wa Wazalendo. Yagaragaje agahinda k’imyaka yamaze mu mashyamba ya Congo, aho yinjiye afite imyaka 15 gusa.

Yagize ati: “Ninjiye muri Wazalendo nkiri umwana, nashutswe n’ibinyoma. Nabayemo ubuzima bugoye burimo inzara, ihohoterwa n’ubugizi bwa nabi, ariko ikibabaje ni uko natojwe kwica kugeza ubwo kwica byari nk’ibintu bisanzwe, twari twarabimenyereye ariko hano mu Rwanda ndangije umwaka ibintu nk’ibyo ntabibona.”

Avuga ko yicuza cyane ibikorwa by’urugomo yakoze atabishaka, ashimira Leta y’u Rwanda yamwakiriye ikamufasha gusubira mu buzima busanzwe.

 Yagize ati: “Naje mu Rwanda nzi ko nzicwa, ariko nasanze ndi umwana w’igihugu cyanjye. Narafashijwe, ndiga, ndavurwa, none ntangiye kubaho neza, ibintu by’ubwicanyi hano mu Rwanda ni ikintu kidakinishwa yemwe no mu magambo nasanze ntawe ukinisha kwica.”

Uwajeneza akomeza asaba urubyiruko rw’u Rwanda kwirinda amacakubiri, kwirinda gushukwa n’imitwe yitwaje intwaro, ahuvwo bagakunda igihugu cyabo, avuga ko amahoro n’iterambere u Rwanda rufite ari umusingi w’ejo hazaza heza.

Abo bahoze ari abarwanyi bahuriza ko ku kurangiza umwaka wa 2025 no gutangira uwa 2026 mu mahoro ari igihamya cy’uko u Rwanda ari igihugu gifite umutekano usesuye, cyita ku baturage bacyo ndetse n’ubumwe n’ubwiyunge byamaze kugerwaho.

Bashimira Leta y’u Rwanda ku bufasha ibagezaho mu bijyanye n’iterambere, ubuzima n’imibereho myiza, bakavuga ko biyemeje kuba intangarugero mu kubaka igihugu no gusangiza abandi ubutumwa bw’amahoro.

Uwajeneza Rebecca yishimira umutekano amaranye umwaka mu Rwanda

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA