Abahoze muri FDLR biboneye amateka y’u Rwanda bahishwe bakiri mu mashyamba ya Congo
Imibereho

Abahoze muri FDLR biboneye amateka y’u Rwanda bahishwe bakiri mu mashyamba ya Congo

Imvaho Nshya

March 20, 2026

Abahoze mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Congo irwanya u Rwanda, cyane cyane FDLR, bari mu cyiciro cya 76 bagera kuri 250 bamaze amezi asaga atatu batozwa kandi bigishwa gahunda zo gusubira mu buzima busanzwe, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse n’Inzu Ndangamateka yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi ni inshuro ya mbere iki gikorwa cyo gusura Urwibutso rwa Kigali kibaye nubwo Komisiyo ishinzwe gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abari Abarwanyi (RDRC) imaze gusezerera ibyiciro 75 bigizwe n’abahoze ari abarwanyi barenga 13,000.

Imwe mu mpamvu ni uko abagize icyicyiro cya 76 abenshi ari urubyiruko rwavukiye mu mashyamba ya Congo, ndetse bamwe bakaba baravutse ku babyeyi b’abarwanyi ba FDLR. Ibi bisobanuye ko bakuriye mu ngengabitekerezo y’urwango rwo kwanga Umututsi no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Maniraguha Jean De Dieu wari ufite ipeti rya Suliyetona (Sous Lieutenant) wavuze mu izina ry’abandi, yagize ati: “Abenshi muri twe twavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nanjye ubwanjye ubahagarariye Jenoside yabaye mfite amezi 9, mu byukuri aya mateka sinari nyazi.”

Yakomeje agira ati: “Abayobozi bacu mu mitwe ya FDLR batubwiraga ibitandukanye n’ibi cyane ko mu byo abayobozi bacu batubwiraga ijambo Jenoside batarikoreshaga ahubwo bavugaga ko abantu bicanye cyane cyane Abatutsi bishe Abahutu. Twishimiye ko tumenye ukuri nyakuri kw’amateka y’Igihugu cyacu. Ibyo batubwiraga ko byabayeho ntibyabaye kandi ibyo batubwiraga ko bitabaye byarabaye, twiboneye ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye kandi ikoranwa ubugome bwinshi bw’indengakamere.”

Yakomeje agira ati: “Twishimiye kuba natwe tugiye kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 twe ari ku nshuro ya mbere mu gihe abandi bazaba bibuka ku nshuro ya 32. Twahakuye amasomo yo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside tubabwiza ukuri kuko hari abagendera mu kigare n’ubuyobe kubera kutamenya amateka”

Mu butumwa bwe, Valerie Nyirahabineza, Chairperson wa RDRC, yagize ati: “Mwamenye ukuri uko kuri mukomeze mukubwire bose kandi mukomeze gushishikariza abakiri mu mashyamba gutahuka, ndabasaba ko mwakwifatanya n’Abanyarwanda mu minsi iri mbere kwibuka ku nshuro ya 32 nubwo kuri mwebwe azaba ari inshuro ya mbere.”

Mu gihe kirenga imyaka 20, Guverinoma y’u Rwanda yakomeje igikorwa gikomeye ariko gifite intego isobanutse cyo guhindura abahoze ari abarwanyi bakaba abaturage bibona mu buzima busanzwe bw’igihugu. Kugeza ubu, abarenga 13,000 bahoze mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro bamaze gutaha no kongera kwinjira mu muryango Nyarwanda.

Kuva mu 2001, abahoze muri FDLR bagiye binjira mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’Igihugu. Bamwe binjiye mu Ngabo z’u Rwanda abandi babaye abahinzi, abarimu, abanyamategeko, abacuruzi n’abikorera.

Gusubiza mu buzima busanzwe si amagambo gusa ni ukuri kugaragarira buri bese

FDLR yashinzwe mu mwaka wa 2,000 isimbura ALIR yari imaze gushyirwa ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba nyuma yo kwica ba mukerarugendo b’Abanyamerika, Abongereza na Nouvele Zeland mu ishyamba rya Bwindi muri Uganda. FDLR yubakiye ku nkingi eshatu: politiki, igisirikare n’idini. Iyi nkingi ya gatatu akenshi ntivugwa cyane, nyamara ni yo yagize uruhare rukomeye mu gutuma uwo mutwe ukomeza kubaho.

Muri FDLR, idini ntirikoreshwa nk’ukwizera nyakuri, ahubwo rikoreshwa nk’igikoresho cyo kugenzura abantu nk’uko abitandukanya na yo babihamya. Ryaheshaga ubwicanyi ishusho yo kuba bwemewe, rikemeza ububabare, kandi rikagira ibikorwa by’ubugizi bwa nabi nk’aho ari ubutumwa bw’Imana.

Abahoze ari abarwanyi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bavuga ko idini ryakoreshwaga nk’igikoresho gikomeye cyo kubashuka. Babwirwaga ko barwana intambara yera. Iyo imiryango yabo yabashishikarizaga gutaha, abayobozi bakomezaga kubayobya babizeza mu izina ry’Imana ko bazahabwa amasambu n’inzu mu Rwanda “bazatsinda”.

Aya masezerano yitwaga ubuhanuzi, kandi kugeza n’ubu hari abagifite icyizere cyayo nubwo hari ibihamya byinshi bigaragaza ko kidafite ishingiro. Kuri benshi, amezi atatu bamara i Mutobo aba ari nk’igitangaza kuko abafasha gusobanukirwa ukuri.

Bose bemeza ko iki gikorwa cyo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’Ingoro igaragaza uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahagaritswe byaje bishimangira inyigisho bahabwa mu Kigo cya Mutobo. Biyemeje kuba abavugizi b’ukuri kuko bemeje ko babeshywe igihe kirekire.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA