Abajyanama b’Ubuzima nta nyungu barabona ku nyubako yubakishijwe miliyoni 390 Frw
Ubukungu

Abajyanama b’Ubuzima nta nyungu barabona ku nyubako yubakishijwe miliyoni 390 Frw

KAYITARE JEAN PAUL

January 23, 2025

Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi yagaragaje imicungire itanoze ya Karongi Community Health Workers Investment Group Ltd, igizwe na Koperative z’Abajyanama b’Ubuzima zikorera mu Bitaro bya Mugonero, Kirinda na Kibuye mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko iyi koperative yashoboye kubaka inyubako igeretse mu Murenge wa Bwishyura ifite agaciro ka miliyoni 390 Frw.

Muri Nzeri 2017, Abajyanama b’Ubuzima bo mu Karere ka Karongi bibumbiye muri koperative 22 bujuje inzu y’ubucuruzi (Agaciro Legacy Mall) yatwaye miliyoni 390 Frw, bakuye mu kwizigama.

Intego yari uko iyi nyubako yubatswe na koperative 22 zifite abanyamuryango 1600, izajya yinjiza miliyoni 1.2 Frw avuye mu bukode bwa buri kwezi.

Raporo y’Umuvunyi iherutse kugezwa ku Nteko Ishinga Amategeko muri Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, igaragaza ko nta nyungu ifatika abanyamuryango bari batangira kuyibonamo.

Raporo igira iti: “Abanyamuryango nta makuru ahagije ku mugabane wa buri koperative muri sosiyete bafite, nta nyungu ifatika abanyamuryango bari batangira kuyibonamo ikindi sosiyete yaguze ubutaka n’Akarere ariko ntirabona ibyangombwa.”

Raporo y’Umuvunyi isaba Minisiteri y’Ubuzima kwibutsa amakoperative y’Abajyanama b’Ubuzima afite Ubuzima gatozi kubahiriza itegeko rigenga amakoperative mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, ahamya ko koperative y’Abajyanama b’Ubuzima mu Karere ka Karongi, yaranzwe n’imicungire mibi y’imitungo ndetse n’ikibazo kikaba cyarageze mu nkiko.

Yabikomojeho ejo ku wa Gatatu tariki 22 Mutarama 2025, mu kiganiro Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko yagiranye na Minisante.

Minisitiri Dr Nsanzimana avuga ko ukwiyemeza (Commitment) guhari kugira ngo ibyo bibazo bikemuke vuba nubwo ngo iyo byagiye mu nkiko akenshi hakurikizwa icyemezo cy’umucamanza.

Yagize ati: “Kuzanzamura imishinga yahombye itarahomba, nabyo turabiteganya. Ku bijyanye n’amafaranga y’Abajyanama b’Ubuzima i Karongi ntabwo Minisiteri izabatererana ngo ibyihorere.”

Abadepite bavuze ko hari ubutaka Karongi Community Health Workers Investment Group Ltd yahawe n’Akarere ka Karongi ariko mu gihe hakorwaga igenzura, koperative yari itarishyura neza ikiguzi kijyanye n’ubutaka.  

Ku rundi ruhande ngo byararangiye kuko bigeze ku rwego rwo guhinduranya za UPI bityo ikibanza kigaruke kuri koperative nyir’izina ndetse n’abanyamuryango.

Depite Phoebe Kanyange yavuze ko raporo y’Urwego rw’Umuvunyi yagaragaje ko koperative y’Abajyanama b’Ubuzima ba Karongi bashoye imari ya miliyoni 390 Frw.

Raporo y’Umuvunyi yagaragaje ko abanyamuryango batemera kuba kampani ahubwo bashaka gukomeza kuba ari koperative.  

Akomeza agira ati: “Harimo iby’uko bafite ubumenyi budahagije mu bijyanye n’amasosiyete, kutagira amakuru y’uburyo imitungo yabo icungwa.”

Depite Kanyange avuga ko Abajyanama b’Ubuzima bishyize hamwe bakaba bifuza kuva muri koperative bakitwa ihuriro kuko ari bwo bazabona amakuru n’uburenganzira ku migabane bafite.

Ku kibazo cy’Abajyanama b’Ubuzima batuzuza inshingano zabo, Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko Umujyanama w’Ubuzima utujuje inshingano ze asezererwa kandi agahabwa umugabane we.

Minisitiri Dr Nsanzimana yagaragaje ko Minisiteri y’Ubuzima izakomeza kongerera ubushobozi Abajyanama b’Ubuzima n’amahugurwa.

Abajyanama b’Ubuzima bagiye bahabwa telefoni, ibikoresho by’imvura nka bote n’imyenda, amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba kugira ngo bashobore kuvura nijoro, amagare n’ibindi kugira ngo bubahirize inshingano zabo.

Koperative z’Abajyanama b’Ubuzima zigera ku 518 mu gihugu hose, zihabwa agahimbazamusyi buri gihembwe binyuze mu makoperative yabo hagamijwe kurushaho kwiteza imbere.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA