Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kanama 2024, ku isaha ya mbiri za mu gitondo, ari bwo haba amatora y’abagize Inama Njyanama, Biro y’Inama Njyanama na Komite Nyobozi by’Umujyi wa Kigali.
Abajyana baturuka muri buri Karere batorwa n’abagize Njyanama z’Imirenge y’Umujyi wa Kigali, bagatorwa mu Turere tw’Umujyi wa Kigali, ari two Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro ari na ho aya matora aza kubera kuri buri Karere.
Nyuma haraza kubaho n’aya Biro y’Inama Njyana n’aya Komite Nyobozi by’Umujyi wa Kigali, yo akaza kubera ahazwi nka Camp Kigali.
Ayo matora abaye mu gihe kuri uyu wa 21 Kanama 2024, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashyizeho Abajyanama batandatu mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.
Abo ni Fulgence Dusabimana, Samuel Dusengiyumva, Flavia Gwiza, Christian Mugenzi Kajeneri, Marie Grace Nishimwe na Jack Ngarambe.