Kuva taliki 17 Kamena 2023 i Berlin mu Budage hatangijwe ku mugaragaro imikino y’Isi mu bafite ubumuga bwo mu mutwe “Special Olympics World Summer Games 2023”, ikaba izasozwa taliki 25 Kamena 2023.
Muri iyi mikino u Rwanda rwaserukiwe n’abakinnyi 15 mu mikino itatu irimo umupira w’amaguru, Bocce n’imikino Ngororamubiri.
Aba bakinnyi barimo 10 b’ikipe y’umupira w’amaguru mu bakobwa ari bo Niyonsaba Mariane, Mukamanzi Yvette, Nyirabavakure Emerthe, Uwiduhaye Rosine, Kabagwira Marie, Niyonizeye Marie, Umwari Marie, Kayirebwa Liliose, Uwase Claudine na Niyogushimwa Nadège.
Hari kandi abakinnyi 3 bazahatana mu mikino ngororamubiri ari bo Niyomukunzi Milliam, Ishimwe Fabrice na Niyibeshaho Fabrice ndetse n’abakinnyi 2 ba Bocce ari bo Cyemayire Bruce na Irafasha Patience.
Itsinda ry’abakinnyi ndetse n’ababaherekeje bose bagera kuri 26 bahagurutse mu Rwanda taliki 12 Kamena 2023.
Mbere yo kwerekeza mu Budage, Umuyobozi ushinzwe Tekinike mu muryango “Special Olympics Rwanda” wita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe binyuze mu mikino, Ndayishimiye Gilbert yavuze ko imyiteguro yagenze neza aho abakinnyi bakoze umwiherero kandi bafite icyizere cyo kuzitwara neza.

Perezida wa “Special Olympics Rwanda”, Pasiteri Sangwa Deus yavuze ko intego bafite ari ukwitwara neza bakegukana imidali ya Zahabu nk’uko babikoze batwara imidali itatu mu mikino iheruka kubera i Abu Dhabi muri 2019.

Umuyobozi ushinzwe Siporo muri Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS”, Ngarambe Rwego yavuze ko bazakomeza gukorana na Special Olympics Rwanda mu guteza imbere imikino y’abafite ubumuga bwo mu mutwe. Yasabye kandi aba bakinnyi kuzahesha ishema igihugu.

Iyi mikino ni nshuro ya 16 ibaye, kuri ubu yitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi 7 baturutse mu bihugu 170 bakaba bagiye guhatana mu mikino 24.

