Abakinnyi 2 ba APR FC bahamagawe muri ‘Uganda Cranes’
Amakuru

Abakinnyi 2 ba APR FC bahamagawe muri ‘Uganda Cranes’

SHEMA IVAN

August 27, 2025

Ronald Ssekiganda na Denis Omedi bakinira APR FC, bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu ya Uganda yitegura imikino y’umunsi wa karindwi yo mu Itsinda G mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, iteganyijwe muri Nzeri.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 27 Kanama 2025, ni bwo Umutoza Mukuru wa Uganda Cranes Paul Put, yahamagaye abakinnyi 28 azifashisha mu mikino ya Mozambique na Somalia.

Ni imikino yombi izabera muri Uganda aho umukino wa mbere bazakina Mozambique tariki ya 5 Nzeri mu gihe uwa kabiri izakira Somalia tariki ya 8 Nzeri 2025.

Mu bakinnyi 17 bakina hanze ya Uganda bahamagaye harimo ba rutahizamu Denis Omedi na Ronald Ssekiganda ukina hagati yugarira bombi bakinira APR FC yo mu Rwanda.

Kugeza ubu Itsinda G riyobowe na Algeria n’amanota 15 ikurikiwe na Mozambique n’amanota 13, Bostwana n’iya gatatu n’amanota 9 inganya na Uganda ya Kane, Guniea n’iya ya Gatanu n’amanota arindwi mu gihe Somalia ari iya nyuma n’inota rimwe.

Abakinnyi bose Uganda yahamagaye

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA