Abakinnyi b’Ikipe y’abagore ya Paris Saint-Germain basuye u Rwanda
Amakuru

Abakinnyi b’Ikipe y’abagore ya Paris Saint-Germain basuye u Rwanda

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

March 31, 2024

Ikipe ya Paris Saint-Germain na Visit Rwanda byatangaje gahunda y’ubufatanye yo gukora urugendoshuri muri PSG Academy Rwanda, iteganyijwe hagati y’itariki ya 1 kugeza ku ya 6 Mata 2024.

Gahunda ya mbere iratangizwa n’abakinnyi bazwi cyane b’ikipe y’abagore ya Paris Saint Germain ari bo Paulina Dudek na Oriane Jean-François baraye bageze i Kigali mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Werurwe 2024.

Biteganyijwe ko iyo gahunda izarangwa n’ibikorwa bitandukanye bigamije gufatanya n’abakinnyi bakiri bato bakomeje kwiyongera mu Rwanda.

Ishuri rya mbere ryigisha umupira w’amaguru rya PSG Academy Rwanda rikomeje kwaguka ku buryo buri mwaka risigaye ryakira abakinyi bato barenga 200.

Uruzinduko rw’abo bakinnyi b’abagore rugamije gusangiza ubunararibonye bwabo abo bana, ndetse no kurushaho kwishimana n’impano z’abana b’u Rwanda.

Abo bana bazabona amahirwe yo gukorana imyitozo n’abo bakinyi muri zitade z’i Kigali na Bugesera, abo bana bakazahabwa ubunararibonye bw’imyitozo ikorwa muri Paris Saint-Germain ndetse n’ubuhanga bw’abakinnyi b’iyo kipe.

Iyo gahunda yitezweho kurushaho gukundisha abo bana bakiri bato umupira w’anaguru binyuze mu kubasangiza ubumenyi bafite, haba ku bakobwa no ku bahungu bihebeye uyu mukino.

Biteganyijwe kandi ko muri iki cyumweru, PASG Academy izatanga amahugurwa yihariye y’umunsi umwe azahuza abatoza bagera kuri 50 baturutse mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Ubuyobozi bwa RDB bwakomeje gushimangira ko iyi gahunda y’iminsi itandatu izagirwa n’ibikorwa by’amahugurwa yo mu magambo ndetse n’ibikorwa bishyirwa mu ngiro, aho inzego zitandukanye mu gihugu zizarushaho kungurana ubumenyi.  

Nadia Benmokhtar, Umuyobozi wa PSG Academy, yagize ati: “Iyi ni intangiriro y’amahirwe yo kurushaho kwegera PSG Academy Rwanda nk’igikorwa cyiyongera ku bindi bisdanzwe bikorwa. Kuva yatangira, PSG Academy yiboneye umusaruro w’imbaraga ihindura y’umupira w’amaguru no gukwirakwiza ubumenyi, by’umwihariko mu rubyiruko mu Rwanda.”

Yemeza kandi ko iyi gahunda yitezweho gukomeza gukura ikaba igikorwa ngarukamwaka, kandi ishimangira ukwiyemeza ko kurushaho kuzamura impano z’abato zikagera ku rundi rwego.

Setti Solomon, Umuyobozi ushinzwe Ingamba n’Itumanaho mu Rwego rw’u Rwanda rw’Iterambere (RDB), yahaye ikaze abo bakinnyi baje muri iyi gahunda bwa mbere ndetse n’itsinda ryaje ribagaragiye.

Yagize ati: “Twizera ko iyi gahunda izaba umusingi wo kuvumbura impano mu mijyi ibiri, aho abana bazahabwa ubunararibonye ntagereranywa bw’abakinnyi beza ndetse n’abatoza bashoboye muri siporo. Hejuru ya byose ni gahunda ishimangira ukwiyemeza k’u Rwanda ko kurushaho kubyaza umusaruro imbaraga za siporo nk’umusemburo w’impinduka nziza mu miryango y’abaturage.”

PSG Academy ikorera mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2022, bityo iyo gahunda igamije kwimakaza umushinga wo gutegura umupira w’amaguru mu buryo burambye.

Ku rundi ruhande, uretse ubufatanye mu bya siporo, hari n’ibirori bikorerwa ku muhanda bigaragarizwamo umuco n’indangagaciro nyarwanda.

Mu gihe abo bashyitsi bazabona amahirwe yo gusogongera ku murage w’u Rwanda n’ibyiza nyaburanga, biteganyijwe ko bazarushasho gusangizwa umuco, imihango n’urugwirwo rw’abantu.

Nanone kandi ibyo biganiro byitezweho kurushaho gushimangira isano ihuza u Rwanda na Paris Saint Germain ari na ko isura y’u Rwanda nk’igihugu gifite byinshi giha ba mukerarugendo irushaho kumurikira amahanga.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA