Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu (Amavubi), rutahizamu Dany Usengimana na myugariro ukina ku ruhande rw’ibumoso Emmanuel Imanishimwe ‘Mangwende’, bafatanyije gushinga ishuri ry’umupira w’amaguru ryitwa Bright Football Academy, ryigisha abakiri bato umupira w’amaguru.
Ni ishuri kugeza ubu rifite abanyeshuri 150 bari kwitoreza i Rugende, mu Karere ka Rwamagana.
Iyi gahunda yatangijwe muri Mata 2025, ikomoka ku nzozi abo bakinnyi bombi bahuriyeho zo gusubiza umupira w’amaguru agaciro wabahaye, binyuze mu guha amahirwe abana bato bagateza imbere impano zabo.
Ishuri ryigisha abahungu n’abakobwa, harimo abakobwa 25, abana 25 bari munsi y’imyaka 10 ndetse n’abasore n’inkumi 100 bari munsi y’imyaka 20.
Abo bakinnyi babiri, Usengimana uba muri Canada na Imanishimwe ukinira ikipe ya AEL Limassol yo muri Cyprus, mbere yo gushinga iryo shuri, baganirije Eric Habimana, umutoza w’abakiri bato, wanabatoje mu ntangiriro y’umwuga wabo.
Ubwo bufatanye bwabo bwavuyemo gushinga Bright Football Academy, Habimana akaba ari we mutoza mukuru.
Habimana yabwiye itangazamakuru ati: “Abakinnyi bacu igihe cyose bifuzaga kubona abatoza bakurikirana bakabareberera, ni yo mpamvu bahisemo kugira uruhare mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Hari ibikenewe byose, imipira, imyenda yo kwambara n’ibindi bikoresho bikenerwa mu myitozo, ndetse n’imyambaro yo gukinana.”
Habimana afite ubunararibonye burenze imyaka 20 mu gutoza urubyiruko, akaba yaranatoje abakinnyi bamenyekanye nka Usengimana Faustin, Usengimana Dany, na Imanishimwe Emmanuel.
Ababyeyi bishimiye uwo mushinga
Rubagumya Emmanuel, Visi Perezida wa AS Kigali akaba n’umubyeyi ufite umwana wiga muri iri shuri, yashimye uyu mushinga, agaragaza ko umupira ushobora kuba umwuga watunga umuntu mu buryo burambye.
Yagize ati: “Ababyeyi bakwiye gusobanukirwa ko umupira ushobora gutunga umuntu. Nk’uko dusaba abana bacu kujya ku ishuri, tugomba no kubakangurira gukina kuko umupira utunze abantu. Reba nka Dany na Imanishimwe, bari gushyigikira iri shuri nk’ababaye abakinnyi b’umwuga.”
Ku ruhande rwa Usengimana, gushinga ishuri ry’umupira byari intambwe ya mbere gusa. Inzozi z’igihe kirekire ni ugushyigikira iryo shuri rikomeza kubaho ndetse rikazaguka rikagera no mu rwego rw’amakipe ahatana ku rwego rw’Igihugu.
Yagize ati: “Twabitewe n’uko ari igice cy’ubuzima bwacu bwa buri munsi, kandi kuba umutoza wacu wo hambere akiri mu kazi byadufashije kubyubakiraho. Uretse gutoza abana, dushaka ko dukura tukaba twagera aho tugira ikipe ikina shampiyona y’Igihugu, yaba icyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri.”
Ishuri rifite gahunda yo kwagurwa rigaha ubumenyi n’abandi bo mu yindi mikino ndetse rikagira n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’iterambere ryaryo.
Usengimana yanyuze mu makipe nka Isonga FC, Police FC, Singida Black Stars na APR FC mbere yo kujya hanze y’u Rwanda.
Imanishimwe we yatangiriye muri Aspor FC, aza gukinira Rayon Sports, hanyuma ajya muri APR FC. Uko gukina neza byamuhesheje kujya muri AS FAR Rabat yo muri Maroc, yakiniyemo imyaka itatu mbere yo kwerekeza muri AEL Limassol yo muri Cyprus akinira ubu.