Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu batangiye umwiherero wo kwitegura Shampiyona y’Isi y’Amagare
Amakuru

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu batangiye umwiherero wo kwitegura Shampiyona y’Isi y’Amagare

SHEMA IVAN

August 11, 2025

Ikipe y’Igihugu y’Amagare yatangiye umwiherero wo kwitegura Shampiyona y’isi izabera i Kigali kuva ku wa 21 kugeza 28 mu Nzeri 2025.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 Kanama 2025, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryashyize hanze urutonde rw’abakinnyi bazifashishwa n’Ikipe y’Igihugu muri iri siganwa.

Ni abakinnyi 34, bari gukorera umwiherero mu Kigo cy’Iterambere ry’Umukino w’Amagare i Musanze, usibye abatarengeje imyaka 19 bazerekezayo nyuma yo gukina ’Rwanda Junior Tour 2025’.

Abahagarariye ikipe y’abagabo ni abakinnyi 10 ari bo Moise Mugisha, Vainqueur Masengesho, Eric Manizabayo, Shemu Nsengiyumva, Eric Muhoza, Uwiduhaye Mike, Eric Nkundabera, Patrick Byukusenge, Jeremie Ngendahayo na Jean Claude Nzafashwanayo.

Abakinnyi 10 bari mu Ikipe y’u Rwanda y’Abagore ni Diane Ingabire, Xaverine Nirere, Valentine Nzayisenga na Violette Neza.

Abatarengeje imyaka 23 mu bagabo harimo Samuel Niyonkuru, Etienne Tuyizere, Jean De Dieu Manizabayo, Kevin Nshutiraguma, Shadrack Ufitimana, Phocas Nshimiyimana, Aime Ruhumuriza na Espoir Uhiriwe.

Mu bagore batarengeje imyaka 23 harimo Jazilla Mwamikazi, Charlotte Iragena, Martha Ntakirutimana, Domina Ingabire na Mariata Byukusenge.

Abakinnyi barindwi ni bo bazahagararira u Rwanda mu bakiri bato. Aha harimo batatu bari mu ikipe y’abagabo irimo Moise Ntirenganya, Pacific Byusa na Didier Twagirayezu; mu bagore hakabamo Yvonne Masengesho, Giselle Ishimwe, Liliane Uwiringiyimana na Grace Niyogisubizo.

Iri siganwa rizabera muri Afurika ku nshuro ya mbere mu mateka, rizakinwa mu byiciro 13 birimo abagabo, abagore n’abakiri bato. Aba bose bazakoresha imwe mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali basiganwa bisanzwe ndetse banasiganwa n’ibihe,  rizaba riri mu akomeye yabayeho kuko rizaba rigizwe n’inzira y’ibilometero 267,5 irimo akazamuko ka metero 5.475.

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 batangiye umwiherero

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA