Abakinnyi umunani bazahagararira u Rwanda mu mikino Olempike i Paris
Siporo

Abakinnyi umunani bazahagararira u Rwanda mu mikino Olempike i Paris

SHEMA IVAN

June 26, 2024

Komite Olempike y’u Rwanda yatangaje urutonde rw’abakinnyi umunani bazahagararira u Rwanda mu mikino Olempike izabera i Paris mu Bufaransa hagati y’itariki 26 Nyakanga kugeza ku ya 11 Kanama 2024.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kamena 2024 ni bwo Komite Olempike y’u Rwanda yemeje ko abakinnyi umunani baherekejwe n’abatoza babo barimo abagore batanu n’abagabo batatu.

Muri abo bakinnyi barimo batatu bakina umukino w’amagare abo ni Manizabayo Eric ’Karadiyo’ uzasiganwa mu muhanda (Road Race) na Ingabire Diane uzakina muri iki cyiciro mu bagore (Road Race & ITT), undi ni Mwamikazi Jazilla uzasiganwa ku magare mu misozi (Mounatin Bike).

Undi mukino uzahagararirwa ni uwo gusiganwa ku maguru aho Yves Nimubona azasiganwa muri metero ibihumbi 10, mugenzi we Mukandanga Clementine asiganwe muri Marathon azasiganwa muri Marthon ni ukuvuga kilometero 42.

Umukino wo koga uzaba uhagarariwe na Oscar Peyre Mitilla Cyusa izakira butterfy muri metero 100 na mugenzi we Umuhoza Uwase Lidwine uzakina Freestyle muri metero 50.

Umukino wo gukozanyaho inkota (Fencing) uzaba uhagarariwe na Tufaha Uwihoreye.

Aba bakinnyi bazaba bari kumwe n’abatoza ndetse n’abandi bazaba babaherekeje kugira ngo bazabafashe kuyitwaramo neza.

Biteganyijwe ko aba bakinnyi bazahagararira u Rwanda batangira umwiherero ejo ku wa Kane, tariki ya 27 Kamena ndetse bazawukomereze mu Bufaransa kuva tariki ya 8 kugeza ku ya 23 Nyakanga 2024.

Manizabayo Eric ’Karadiyo’ ni umwe mu bazaba bahagarariye u Rwanda mu mikino Olimpike
Ingabire Diane azaba asiganwa mu misozi y’i Paris
Jazilla Mwamikazi (hagati) na we azaba ari i Paris
Clementine Mukandanga ari mu babonye Minima hakiri kare azaba arı i Paris

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA