Leta y’u Rwanda yatangaje ko itagikeneye ibindi bihamya by’uko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikorana byeruye n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR nyuma y’amashusho yatangajwe agaragaramo abakomando b’uwo mutwe bakomerekeye ku rugamba basuwe n’umugore wa Perezida wa RDC Denise Nyakeru Tshisekedi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko iryo tsinda ry’abakomando ryiswe “Commando de Recherche et d’Action en Profondeur” cyangwa CRAP mu magambo ahinnye ari rimwe mu matsinda ya FDLR yafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye ndetse igashyirwa mu mitwe y’Iterabwoba mu mwaka wa 2001.
Nduhungirehe yavuze ko ibihamya byose bigaragaza ko uwo mutwe ukorana byeruye n’Ingabo za Congo (FARDC), aho uri mu bahanganye na M23 mu rugamba irimo rwo kubohora uduce twazabiranyijwe n’umutekano muke imyaka myinshi ishize.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze kandi ko uretse FDLR, Ingabo za FARDC zifite n’abandi bambari barimo VDP Wazalendo na Nyatura.
Yakomeje agira ati: “Ntekereza ko ubu tutagikeneye ibindi bihamya by’uko ubufasha bw’uyu mutwe w’Abanyarwanda b’abajenosideri, wakwirakwije ingengabitekerezo y’itsembabwoko mu ihuriro ry’Ingabo za FARDC, ufitiye Kinshasa inyungu yo ku rwego rwo hejuru. Ni ngombwa kunavuga ko uru ruzinduko (rwa Madamu Nyakeru) rwabaye nyuma y’amasaha make nyuma yo kwixa General Pacifique Ntawunguka, Umuyobozi Mukuru wa FDLR uzwi nka Omega, nubwo FARDC yagerageje gutabara ubuzima bwe bikanga.”
Umutwe wa FDLR washinzwe muri Nzeri 2000 binyuze mu icikamo ry’ibice ry’inyeshyamba zarimo n’umutwe wa ALiR zayoborwaga na Maj. Gen. (Rtd) Paul Rwarakabije.
Uyu mutwe wabonye inkunga n’ubufatanye bwa Leta ya Kinshasa guhera ku ngoma ya Laurent-Désiré Kabila washatse kuwukoresha mu rwego rwo kwihimura ku Rwanda rwifuzaga gukemura ikibazo cy’umutekano muke binyuze mu guca intege abajenosideri bahungiye muri RDC.
Muri Nyakanga 2002, ni bwo FDLR yigabye mu bice byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse n’iy’Amajyepfo, intego ikaba yari iyo gusoza umugambi wa Jenoside Interahamwe n’Ingabo za FAR zahunze zitarangije.
Nyuma FDLR yaje gutandukanya ishami rya gisivili n’irya gisirikare muri Nzetri 2003, ari na bwo ishami ry’ingabo ryitwa ‘Forces Combattantes Abacunguzi (FOCA)’ ryashingwaga.
Kuva mu mwaka wa 2009, Major Gen Sylvestre Mudacumura ni we wari umuyobozi wa gisirikare wa FDLR, cyane ko muri Leta yateguye ikanakora Jenoside yakorewe Abatutsi yari umwe mu barinda Umukuru w’Igihugu (GP) kugeza mu 1994.
Mudacumura yishwe mu mwaka wa 2019 akiri mu mashyamba ya Congo, aho yari agikomeje umugambi wo gutera u Rwanda agahirika ubutegetsi buriho.
Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gishinzwe kurwanya iterabwoba, gihamya ko FDLR ari yo yagabye ibitero by’iterabwoba bitandukanye muri RDC mu mwaka wa 2009 bikica abasivili amagana.
Byinshi ku itsinda ry’abakomando rya CRAP
Umutwe wa CRAP uyobowe na Protogène Ruvugayimikore, umwe mu bayobozi b’imbere ba FDLR FOCA bafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye.
Uyu mutrwe kuri ubu wataziwe akandi kazina ka ‘Maccabe’ ukomeje kwinjiza mu gisirikare amaraso mashya kugira ngo wongere imbaraga mu bikorwa byawo byo gufasha FARDC guhangana na M23, ndetse no kwitegura bihagije kuzatera u Rwanda.
Ruvugayimikore ashinzwe gutegura, kuyobota no gukora ibikorwa by’iterabwoba bigabwa n’uwo mutwe ku basivili cyane cyane abavuga Ikinyarwanda n’abo mu bwoko bw’Abatutsi nk’uko bishimangirwa n’Umuryango w’Abibumbye.
Nanone kandi ashinjwa kuba ari we wikoreye inshingano zo kuba mu Burasirazuba bwa RDC hataboneka amahoro kuko akomeje gukurikirana ibikorwa byo gutoza no kwinjiza abarwanyi bashya bakorana na Lt. Gen. Gaston Iyamuremye ndetse na Gen. Pacifique Ntawunguka wamaze kwicirwa ku rugamba.