Abakora mu burezi bashima sisitemu ya CAMIS 2.0
Ikoranabuhanga

Abakora mu burezi bashima sisitemu ya CAMIS 2.0

NYIRANEZA JUDITH

December 20, 2025

Abayobozi b’ibigo by’amashuri, abashinzwe amasomo bahuguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri NESA kuri sisteme ya CAMIS 2.0 bashima iyo sisiteme y’ikoranabuhanga izafasha kugenzura neza imitsindire y’abanyeshuri, gukurikirana iterambere ryabo no gufasha inzego z’uburezi gufata ibyemezo bishingiye ku makuru yizewe.

Bavuga ko CAMIS 2.0 (Comprehensive Assessment Management Information System), yihutisha kandi yoroshye kwinjiza amanota muri sisiteme, kubika no gucunga amakuru mu buryo bwizewe.

Izere Philemon ukora ku kigo cya GS Rambo TSS mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu wahuguwe ku bijyanye no gushyira amanota muri sisitemu ya CAMIS 2,0

Ati: “Ni ibintu twishimiye kuko CAMIS ya mbere yagiraga ibibazo bitandukanye cyane cyane ku BIJYANYE banyeshuri bavaga ku kigo kimwe bajya ku kindi, tumazwe impungenge noneho ubu bigiye kujya bigenda neza.”

Umuyobozi wa GS Jenda, mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu Maniteze Mediatrice yashimye ko abarezi bagiye kugendana n’icyerekezo cy’Igihugu mu gukoresha ICT mu kubika amanota.

Ati: “Mu guhugurwa kuri sisitemu yitwa CAMIS ni aho dushyira amakuru atandukanye ajyanye n’amanota abana bakorera biga ikadufasha kubika amakuru neza ndetse n’ubuyobozi bukuru bukaba bushobora kuyageraho, amanota aba abitswe neza.”

Amanota twatangiye kuyandika muri CAMIS ku buryo nko ku kigero cya 70% amanota yashyizwe muri CAMIS 2,0.

Pasitoro Dufatanye Flodourad uyobora GS Kivumu mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze yavuze ko iyi sisiteme CAMIS 2,0 irushije iya mbere gukora neza.

Ati: “Hari byinshi byongerewemo ku buryo bugaragaza n’umwarimu utarashyiramo amanota cyangwa n’uwashyizemo arenga akorerwaho, umuyobozi w’Ikigo azaba ashobora gusohoramo indangamanota irushijeho kuba ikoze neza.”

Yavuze ko hakongerwamo uko hagaragazwa aho abarimu bageze bashyiramo amanota.

Umuyobozi Mukuru wa NESA Dr Bernard Bahati, yijeje abahuguwe koherezwa umukozi muri buri Karere ushinzwe CAMIS mu rwego rwo kubafasha gukemura ibibazo bikigaragara muri iyi sisitemu.

CAMIS ni Sisitemu y’ikoranabuhanga yinjizwamo amanota nyuma y’uko abanyeshuri bakoze isuzumabumenyi, bigafasha gukurikirana uko abana batsinze, ikazamura itangwa rya serivisi nziza mu mashuri, abarimu n’abayobozi b’amashuri bakarushaho gukora akazi kinyamwuga.

Ubu mu mashuri barimo kwandika amanota muri CAMIS 2,0.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA