Abakora mu Nzego z’umutekano zirimo Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora (RCS), Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) bagera kuri 52, basuye Igicumbi cy’Intwari biyemeza kurushaho kwimakaza umuco wo gusoma mu rwego rwo kumenya amateka yaranze u Rwanda.
Abasuye icyo gicumbi kuri uyu wa 30 Ukuboza 2025, ni abari mu mahugurwa ahabwa ba ofisiye bato (Junior Command and Staff Course JCSC) agamije kubatoza gukora inshingano z’ubuyobozi mu byiciro bitandukanye, aho biyemeje gukomeza kwiga bihugura kandi basoma.
Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), rwagaragaje ko gukunda Igihugu ari byo bibyara ubutwari ndetse by’umwihariko nk’abakora mu Nzego z’umutekano bakwiye no kucyitangira bibaye ngombwa.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubushakashatsi muri CHENO, Rwaka Nicolas, yabagaragarije ko bimwe mu biranga gukunda Igihugu birimo ubumwe, kugikorera no kucyitangira, gukunda ibirango byacyo no kubirinda, gukorera abaturage, gukunda umuco wacyo no kuwishimira, gukorera inyungu rusange kurusha inyungu bwite n’ibindi.
Rwaka yabashimiye inyota bagaragaje yo kumenya amateka no kwiyemeza kwigira ku Ntwari z’u Rwanda bagera ikirenge mu cyazo, abasaba gukomeza iyo nzira.
Ati: ”Igihe waba ukorera Igihugu bisaba kwihugura kugira ngo umenye byinshi, mwabonye ko bamenya amateka y’Igihugu ndetse ikiruta byose tuba dushaka ni ukugira ngo bigire ku Ntwari z’u Rwanda n’ibikorwa zakoze, n’ukuntu zashoboye kubigeraho na bo mu mirimo barimo yo gukunda Igihugu batere ikirenge mu cyabo.”
Nyuma yo gusura no gusobanurirwa amateka byimbitse, biyemeje gusangiza bagenzi babo ubumenyi bungutse ndetse bakazakorana n’abaturage umunsi ku ku wundi.
Bagaragaje ko banyuzwe n’ibikorwa by’Intwari z’u Rwanda kandi badateze gutezuka kuri ibyo bikorwa byiza.




