Binyuze mu mushinga wo guteza imbere ubuhinzi burwanya ibyuka bihumanya ikirere (Carbon Programme), abahinzi babukora bazajya babihemberwa amafaranga menshi.
Abahinzi bazajya bahabwa agahimbazamusyi, ni abarwanyije ibyuka bya Carbon na Azote n’ibindi biba mu bihingwa bakabikorera ku butaka bwagutse buhuje buri hagati ya hegitari 150 na 200, kandi bigakorerwa ku bihingwa bidatinda mu butaka.
Byagarutsweho ku wa Mbere tariki ya 5 Kanama 2024, mu biganiro nyunguranabitekerezo byateguwe na Kompanyi eAgronom ishyira mu bikorwa uyu mushinga n’abafatanyabikorwa bayo, baganiraga n’abahagarariye Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, iy’Ibidukikije na Kopeterative z’ubuhinzi mu Turere tw’Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Bugesera.
Ni ibiganiro byari bigamije kwigisha abahinzi gukora ubuhinzi bufasha mu guhangana n’imihandagurikire y’ibihe, binyuze mu kurwanya imyuka ihumanya ikirere, igafatwa ntisohoke mu butaka.
Nsabimana Eugène, ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, yasobanuye uko imihingire myiza y’abahinzi ishobora kubungabunga ikirere.
Ati: “Ni ugufata karubone (Carbon) cyangwa se iriya myuka igira uruhare mu guhumanya ikirere, tukayibika mu butaka, igihingwa gifite ubushobozi bwo gufata carbon mu kirere, kikayibika mu butaka mu gihe kirimo kubora.
Yunzemo ati: “Uburyo twebwe dufite bwo gukura carbon mu kirere ni ukuyifatira mu gihingwa, kuko ibihingwa iyo bikora intunga gihingwa (photosythese), ruriya ruti rw’igihingwa rugizwe na carbon kandi iba yaravuye mu kirere.”
Yavuze ko abahinzi bazajya babikora neza hazajya hakorwa ubugenzuzi babihemberwe.
Ati: “Uyu mushinga uje kugira ngo umuhinzi wabikoze neza ajye ahabwa agahimbazamusyi, kuko biriya bigo byanduza ikirere (inganda n’ibindi bigo bikora ibikorwa bisohora ibyuka bihumanya ikirere) hari amafaranga bitanga y’ubwishingizi, twakwita ko ari ingwate. Azagira uruhare mu gusukura cyangwa guhumanura ikirere. Abahinzi basukuraga ikirere batabizi, ubu rero uyu mushinga waje kubigisha bakabikora mu buryo bwubahirije amabwiriza mpuzamahanga”.
Abahinzi bari muri uyu mushinga bakangurirwa kujya basiga ibisigazwa by’ibihingwa mu murima, bagatwara imbuto gusa, ibisigaye mu murima bikabora bikabyara ifumbire y’imborera bityo bakeza neza kandi ibyo bisigazwa bigafata bya byuka bya carbon na Azote bibiturukamo bikanduza ikirere.
Hari kandi kwirinda kurimagura ubutaka, ahubwo bagaharura gusa, kuko iyo basize ubutaka bwanamye bituma hari gaze zizamuka zibuturukamo zikangiza ikirere.
Abahinzi banashishikarizwa kandi guhinga ibihingwa by’ubwirinzi birimo ibinyamisogwe nka soya n’ibishyimbo n’ibindi byatsi byitwa Mukuna bitwikira ubutaka bigakumira imyuka ihumanya ikirere, kuzamuka mu butaka.
Hari kandi kugabanya gukoresha ifumbire mvaruganda kuko ituma ubutaka bugunduka bityo bagakomeza gukoresha ifumbire y’imborera.
Inzobere za eAgronom zisabanura ko kwirinda kurima umurima, bikwiye gukorwa umuhinzi ahinga umurongo umwe azateramo imbuto ndetse akagabanya ubujyakuzimu bw’aho atera izo mbuto.
Kugira ngo umuhinzi wiyandikishije muri uyu mushinga kandi akaba nta wundi mushinga uteye nk’uyu bakorana ahemberwe kurwanya imyuka yangiza ikirere mu buhinzi bwe, hazabaho gupima ubutaka bwe nihasangwamo imborera nyinshi bizaba bigaragara ko bwafashe carbon nyinshi.
Nsabimana ati: “Iyo amaze kwiyandikisha[…] hakurikiraho kubimenyesha abagenerwabikorwa n’inzego za Leta. Hagakirikiraho kureba niba uwo muhinzi akora ibijyana n’umushinga by’ukuri koko, agatangira guhabwa amafaranga nta kindi kintu ashoye, uretse ibikorwa akorera mu murima we.”
Mu gutanga agashimbazamusyi, umuhinzi cyangwa Koperative ifite hegitari ziri hagati 150 na 200, akoreraho kurwanya ibyuka bihumanya ikirere, abona hagati ya miliyoni 2 na miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda, ashimirwa kwimakaza imihingire myiza.
Ni uburyo abahinzi twaganiriye bavuga ko bishimiye cyane kuko buzabongerera umusaruro babonaga.
Bangamwabo Elia, Visi Perezida wa Koperative COWABEGA ikorera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yagize ati: “Uyu mushinga ni mwiza urabungabunga ibidukikije batubwiye ko atari byiza kurimagura ubutaka. Ibihingwa bizagumana Azote. Umusaruro turawiteze kuko bavuze ko ibisigazwa by’ibihingwa bizasigara mu murima. Nituzajya duhinga agace tugiye gutera, ahandi tugaharura bishobora kuzagabanya imbaraga n’amafaranga twashora mu gutegura ubutaka”.
Nsabimana Janvier, uri muri Koperative KOPAIBIKA yo mu Karere ka Bugesera, na we ati: “ Batwigishije kwikorera ifumbire y’imborera, ibi na byo guhinga tudacukuye ubutaka cyane, byanyeretse ko umusaruro wacu uziyongera, kuko nko kuri hegitari niba twezega tani 5 z’ibigori ziziyongera zibe 10, kandi ibiribwa by’umwimerere ntekereza ko ari bwo bizahita biza.”
Yongeyeho ati: “Nibizajya bigaragara ko wafasha carbon nyinshi uzabihemberwa, kandi ubundi twajyaga tubikora, ariko ubu bizatwongerera imbaraga kuko tuzaba tuvuga ko tubihemberwa. Tugiye gukora ubukangurambaga mu baturage”.
Uwo mushinga ukorera mu Rwanda, Kenya na Tanzania, ufite intego yo kugera ku bahinzi bose ku Isi. Mu Rwanda Abahinzi batangiye kwiyandikisha muri iyi gahunda kuva mu 2022, kugenzura abahemberwa kurwanya ibyo byuka bihumanya ikirere bizatangira gukorwa mu 2025.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse mu cyumweru gishize ubwo yari mu nama itegura igihembwe cy’ihinga 2025 A, yasabye abahinzi guhinga ubutaka bwose kugira ngo u Rwanda rwihaze mu biribwa.
Yanasabye kandi ko kugira ngo umusaruro wiyongere bikwiye ko bakoresha ifumbire ku gihe, bityo n’abashinzwe kuyigeza ku bahinzi bakiyabagezaho hakiri kare.