Abakorera ku Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda barategurirwa kuba mpuzamahanga

Abakorera ku Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda barategurirwa kuba mpuzamahanga

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

August 25, 2025

Urwego rw’u Rwanda rugenzura Isoko ry’Imari mu Rwanda (CMA) rwatangaje gahunda nshya y’amahugurwa igamije kuzamura urwego rw’ubunyamwuga no kongera ubushobozi mu isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda rukagera ku rwego mpuzamahanga.

Iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga gitanga amahugurwa ku bijyanye n’Isoko ry’imari n’imigabane (CISI) gifite icyicaro mu Bwongereza.

Intego yayo ni ugutanga ubumenyi bwo kuba banyamwuga bakorera kuri iri soko, kandi bafite impamyabushobozi zemewe ku rwego mpuzamahanga kandi bujuje ibisabwa n’amategeko.

Iyi gahunda ikurikira itangazo rya CMA ryo ku wa 6 Kanama 2025, rigena ibisabwa mu by’impamyabushobozi n’ubushobozi bw’abitabira gukorera ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa CMA, Thapelo Tsheole yashimangiye ko iterambere ry’ubumenyi ari inkingi y’iterambere ry’isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda.

Yagize ati: “Isoko ryimari n’imigabane ry’u Rwanda rizazamuka mu buryo bwiza, kandi aya mahugurwa y’abakorera kuri iri soko azatanga umusaruro cyane kuko abahakorera bazaba bizewe n’abashoramari, kandi bakomeza gutanga umusanzu mu iterambere ry’urwego rw’imari mu Rwanda.”

Abbie Cornish ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga muri CISI, na we yagize ati: “Aya mahugurwa ni ingenzi cyane ku bakorera kuri iri soko ry’imari mu Rwanda nk’abanyamwuga, kuko bazunguka ubumenyi buhoraho kandi ari ingenzi mu kurengera abashoramari no kubaka icyizere ku isoko. Abazakurikira aya masomo kandi bazabona amahirwe yo kuba abanyamuryango ba CISI kugira ngo ubumenyi bafite bukomeze buzamuke ku rwego mpuzamahanga.”

Iyi gahunda ije mu gihe u Rwanda ruri kuba igicumbi cy’ishoramari mpuzamahanga, ndetse no mu gihe abashomari batandukanye baba ibigo n’abantu ku giti cyabo bakangurirwa kugana iri soko ry’imari.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA