Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko umubare w’abantu bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Rwanda ukomeje kwiyongera, aho kuva mu 2020 kugeza mu 2025 hiyongereyeho hafi abantu ibihumbi 10 bagana serivisi z’ubuvuzi bitewe n’iryo hohoterwa.
Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Dr. Ivan Butera, yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Mutarama 2026, mu biganiro yagiranye n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, aho yasobanuye ko izamuka ry’iyi mibare riterwa ahanini n’uko abakorerwa ihohoterwa bamaze gusobanukirwa akamaro ko gutanga ibirego no kwegera inzego zibishinzwe mu gihe bahuye n’iki kibazo.
Dr. Butera yagaragaje ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina riri mu moko atandukanye arimo irikorerwa ku mubiri, iryo ku mitekerereze, irishingiye ku gitsina n’irishingiye ku kubuza umuntu uburenganzira bwe, cyane cyane ku mutungo.
MINISANTE isobanura ko imizi y’ihohoterwa ahanini iterwa n’imyumvire y’uhohotera mugenzi we amufata nk’uri munsi ye mu mbaraga cyangwa mu burenganzira, bigakomeza gutizwa umurindi no kutubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore.
Ubukene n’amakimbirane yo mu muryango na byo ni bimwe mu bintu nyamukuru byongera ihohoterwa, hakiyongeraho ikoreshwa ry’inzoga zikabije n’ibiyobyabwenge, bikarushaho gutuma amakimbirane afata indi ntera.
Iryo hohoterwa rigira ingaruka zikomeye zirimo gufatwa ku ngufu, gukomeretsa ku mubiri no ku mutima, ndetse rimwe na rimwe rikavamo gushyingiranwa hatabayeho kubigambirira, n’izindi ngaruka zigaragara mu mibereho y’abibasirwa.
Dr. Butera yagize ati: “Imibare iragaragaza ko abakorerwa ihohoterwa bakomeje kwiyongera. Mu mwaka wa 2020/2021, abantu bangana na 33 800 ni bo bagannye ibigo by’ubuvuzi, mu gihe imibare yakusanyijwe mu mpera z’umwaka ushize igaragaza ko bageze ku 42 000.”
Yongeyeho ko muri abo bakorerwa ihohoterwa, 88% ari abagore mu gihe abagabo bangana na 12%, bigaragaza ko abagore ari bo bakomeza kwibasirwa cyane.
Yagize kandi ati: “Ihohoterwa ryiganje ni irishingiye ku gitsina. Nubwo ryagabanyutseho gato riva kuri 52% mu 2020 rikagera kuri 47% ubu, irishingiye ku gukubita no gukomeretsa rigeze kuri 40%. Byombi biri hafi kuri 90%, mu gihe 10% isigaye igizwe n’ihohoterwa rishingiye ku kubuza uburenganzira ku mutungo hashingiwe ku gitsina.”
Mu guhangana n’iki kibazo, MINISANTE yatangaje ko yashyizeho ibigo byihariye byita ku bahuye n’ihohoterwa (Isange One Stop Center), birimo serivisi z’ubuvuzi bwihuse, ubujyanama mu by’imitekerereze, n’itangwa ry’ibimenyetso byifashishwa mu butabera, hagamijwe kurinda uwahohotewe ingaruka z’igihe kirekire.
Abahohoterwa baracyatinya kurigaragaza
Imibare itangwa na MINISANTE igaragaza ko abagaragaza ko bahohotewe bakanasaba ubufasha bakiri bake, aho ab’igitsina gore ari 43%, mu gihe abagabo ari 42%.
Dr Butera ati: “Umubane munini ntabwo babasha kugaragaza iri hohoterwa, abantu bakwiye kumenya ko ubwo ari uburenganzira kuko ibyo baba bakorewe bibagiraho ingaruka z’igihe kirekire.”
Ubushakashatsi bwakozwe na MINISANTE kandi bugaragaza ko abantu 4 mu 10 ari bo babasha kubivuga mu gihe abandi 6 batabasha kubivuga.
Dr Butera yasabye abantu bose gukangurira abaturage gukomeza kwirinda ihohoterwa kandi mu gihe ryagaragaye bakabasha kurigaragariza inzego zibishinzwe.
Hakomeje gushyirwa imbaraga mu kongera abakora mu rwego rw’ubuvuzi mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, aho ubu abaforomo n’abaganga bageze ku 6 500, bakaba barikubye inshuro zirenga enye mu gihe cy’imyaka ibiri, kuko mu 2024 bari 1500. Ni mu gihe kandi MINISANTE ivuga ko n’imiryango isabwa kwita ku bahohotewe aho kubatererana.






