Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakanakurikiranira hafi imyidagaduro mu Rwanda basabye inzego zibishinzwe gukurikirana ibibazo bimaze iminsi bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga mu byo bise ‘Showbiz’.
Ni nyuma y’uko bisa nkaho bimaze gufata intera hagati ya bamwe mu bahanzi basigaye barangwa n’ibikorwa birimo gusebanya, amashyari n’inzangano.
Mu ijoro ry’itariki ya 29 Kanama 2021, ni bwo Umuhanzi Nyarwaya Innocent wamenyekanye nka Yago yifashishije urubuga rwe rwa X atangaza ko yahunze biturutse ku gatsiko kashatse kumwica mu myaka ine ishize.
Nyuma ni bwo abantu batandukanye biganjemo ibyamamare batangiye kwandika ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zabo bamagana urugomo rusigaye rubera ku mbuga nkoranyambaga batabaza inzego zibishinzwe.
Umuhanzi akaba n’umuvanzi w’imiziki Deejay Pius yagize ati: “Igihe kirageze ko ibi bintu byitwa gutwika/gutukana ku mbuga nkoranyambaga birangira, imyanzuro ihamye igafatwa. Ababishinzwe niba badashaka kubikora tuzabyikorera. Birakabije (This is too much).”
Uwiyita Uwaseheritie kuri Instagram yagize ati: “Leta nidufashe nk’uko bakubuye insengero ariko n’imbuga zimwe bazikubura [….], ibi barimo gukora ni ukwangiza urubyiruko. Minisitiri Utumwatwishima abidukoreye nabyo byatuma twishima.”
Uwiyita tuleleyves kuri Instagram yunzemo ati: “Isuku ku mbuga twagiye (Let’s gooooo)”
Uwiyita murangwa_moise_momo kuri Instagram yongeraho ati: “Maze iminsi mbitekerezaho ariko abantu ibyo tuvugira ku mbuga nkoranyambaga tubitekerezaho? Icya mbere ni iki byungura sosiyete? Icya kabiri ibyo tuvuga ku mbuga nkoranyambaga igihe kizabitwishyuza bitinde bitebuke, ku mbuga nkoranyambaga dufite inkomere zahakomerekeye zikeneye gutabarwa.”
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Abdallah Utumatwishima, aherutse kwandika ubutumwa ku rubuga rwe rwa X, akebura bamwe mu rubyiruko rwagaragaweho iyo myitwarire itari myiza.
RIB ihora yihanangiriza abahanzi bahimba indirimbo zirimo ibikorwa bigize ibyaha kandi ko itazigera yihanganira abakora ibyo bikorwa.