Ubuyobozi bwa TikTok bwatangaje ko bwatangiye gukora igerageza rishobora kuzasiga abakoresha uru rubuga nkoranyambaga bashobora gushyiraho amashusho (video) afite isaha imwe.
Ni icyemezo ubuyobozi bw’uru rubuga nkoranyambaga rwo mu Bushinwa bwatangaje ku wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024.
Buvuga ko izo mpinduka zigamije gufasha abakoresha TikTok kugira amahitamo menshi ku bwoko bw’amashusho bashobora kurushyiraho.
Kugeza ubu bamwe mu bakoresha TikTok batangiye guhabwa aya mahirwe yo gushyiraho amashusho afite isaha, bitewe n’ibihugu bakomokamo ndetse n’ubwoko bwa konti bafite.
Gusa kugeza ubu ntiharamenyekana igihe izi mpinduka zizagerera ku bayikoresha bose.
Uko imyaka ihita, urubuga rwa TikTok rugenda ruzamura uburebure bw’amashusho ashobora kurushyirwaho kuko muri Mutarama hari abahawe uburenganzira bwo gushyiraho afite iminota 30.
Ni mu gihe abandi bwemerewe iminota 10 na 20. Igitangira, TikTok yakiraga amashusho atarengeje amasegonda 15.
TikTok ni rumwe mu mbuga nkoranyambaga zisigaye zikunzwe cyane ku Isi kuko abayikoresha barenga miliyari 1, ndetse byitezwe ko mu gihe yatangira kwakira amashusho y’isaha bishobora gushyira igitutu ku rubuga rwa YouTube na rwo rwemera amashusho afite isaha imwe.