Abakoresha umuhanda basobanukiwe ko kuwukoresha nabi ari ukwiyahura
Imibereho

Abakoresha umuhanda basobanukiwe ko kuwukoresha nabi ari ukwiyahura

KAMALIZA AGNES

November 11, 2025

Bamwe mu bashoferi, abamotari, abanyonzi  n’abanyamaguru bavuga ko bamaze kumva akamaro ko kwitwararika mu gihe bari gukoresha  umuhanda kuko basobanukiwe neza ko mu gihe ukoreshejwe nabi ari ubuzima baba bakinisha kandi bushobora kuhatikirira.

Abaganiriye na Imvaho Nshya bo mu bice bitandukanye by’Igihugu, bagaragaje ko gukinira mu muhanda cyangwa kuwukoreramo ibindi bikorwa byateza impanuka, nko kwica amategeko yawo, gutwara ikinyabiziza unaniwe, kuwiraramo  cyangwa n’ibindi bikorwa ntaho bitandukaniye no kwiyahura.

Niyonzima Fidele utwara ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO, avuga ko nubwo ikinyabiziga atwara kiri mu bishyirwa mu majwi nka kimwe mu bikunze guteza impanuka ariko no kuzirinda bishoboka.

Yagaragaje ko hari  bamwe muri bagenzi be bishora mu muhanda bagatwara kandi bananiwe bikaba byabateza ibyago by’impanuka.

Ashimangira ko ibikorwa nkibyo biganisha ku rupfu bityo bagenzi be bakwiye kubyirinda.

Yagize ati: “Twese tuzi ko umuntu  agira igihe cyo gukora n’icyo kuruhuka, ariko hari bamwe muri bagenzi bacu bajya mu muhanda kandi bumva bafite umunaniro; ibyo njye mbigereranya no kwiyahura.”

Rugumire Didier, utwara ikinyabiziga cya moto na we avuga ko hari  bagenzi be batwara  ku muvuduko ukabije cyangwa bakirara, kubera ko baba bibwira ko bamenyereye gutwara bigatuma bisanga bakoze impanuka.

Ati:”Hari abamotari birara bakigira abantu biyumvisha ko byinshi babizi, ugasanha batwara moto n’amafiyeri menshi bikaba byabaviramo impanuka.”

Aya makosa yo mu muhanda akorwa n’abawukoresha kandi anengwa bikomeye na bamwe mu banyamaguru bahamya ko kwirarara  kw’abamotari n’abagenzi  akenshi bibateza ibyago byo gukora impanuka kandi mu by’ukuri ari ibintu byakwirindwa buri wese akagera iyo ajya amahoro.

Bavuga ko hari abagenzi bakoresha nabi imirongo yabugenewe yo kwambukiramo, bakaba bakwambuka bavugira kuri telefone cyangwa n’abamotari ntibubahirize ko abagenzi bagiye kwambuka ngo bahagarare.

Nikuze Antoinette yabwiye Imvaho Nshya ati:” Hari ubwo abanyamaguru bumva ko imirongo yabagenewe bambukiramo, bayigeramo bakahakorera ibyo bashaka cyangwa n’abamotari ugasanga ntibubaha abanyamaguru bakabavogera no mu mihanda yabo.”

Polisi y’u Rwanda isaba abakoresha umuhanda bose kwibuka ko ubuzima bwabo  ari ingenzi kandi bukwiye kwitabwaho bukabungwabungwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga  avuga ko gukoresha neza umuhanda ari inshingano za buri wese wifuza kubaho no kurinda ubuzima bw’abe, agasaba abantu kubikora nk’inshingano badakoreye ku jisho.

Yagize ati:”Utwara ikinyabiziga , umunyamaguru bose baba bifuza kubaho kuko ubuzima ni ingenzi. Waba utwaye igare, moto, imodoka nto n’inini,  buri wese agomba kuzirikana ko umutekano umureba kandi akirinda gukorera ku jisho ahubwo bikaba inshingano.”

ACP Rutikanga akomeza avuga ko icya mbere ku bantu birara mu muhanda bakwiye gukora ari uguhindura imyumvire, bakumva ko ubuzima bubareba kandi bakubahiriza amategeko agenga imikoreshereze yawo.

Yongeyeho ko by’umwihariko abatwara ibinyabiziga bagomba kumva ko abantu bahura na bo mu muhanda ari ababyeyi babo, barumuna babo, basaza babo, bashiki babo cyangwa abandi abo ari bo bose bo mu muryango kandi bakwiye kurindwa.

Imibare ya Polisi y’u  Rwanda igaragaza ko moto  ari zo zikunze guteza impanuka cyane mu Rwanda kandi abanyamaguru ari bo bakunze kwibasirwa n’ingaruza zizo mpanuka.

Moto zihitana abantu benshi mu mpanuka ku kigero cya 18.5%, zigakurikirwa n’amagare ku kigero cya  17%, n’ibindi binyabiziga nk’imodoka ntoya zitwara abantu mu buryo bwa rusange, amavatiri n’amakamyo manini.

Ni mu gihe 90% by’amakosa aba yateje izo mpanuka aba ashobora kwirindwa kuko ahanini aba ari; nk’umuvuduko ukabije, uburangare, kutubahiriza amategeko y’umuhanda, gutwara banyoye ibisindisha n’andi yakwirindwa.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda ACP Boniface Rutinga, asaba abakoresha umuhanda kutirara bakumva ko ubuzima ari ingenzi
Bamwe mu bakoresha umuhanda bavuga ko bamaze kumva akamaro ko kubahiriza amategeko awugenga

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA