Abakoreshaga ibiyobyabwenge bakabireka bari mu bikorwa bibateza imbere
Ubukungu

Abakoreshaga ibiyobyabwenge bakabireka bari mu bikorwa bibateza imbere

NSHIMIYIMANA FAUSTIN

May 15, 2024

Bamwe mu bakoresheje ibiyobyabwenge bavuze ko kureka ibiyobyabwenge bishoboka kandi kwigira no kwiyubaka bikunda mu gihe byahagaritswe gukoreshwa bityo bakaba bagira inama urubyiruko kwirinda inshuti mbi zibashora mu biyobyabwenge.

Uwahinduriwe izina akitwa Ndayisenga Djuma w’imyaka 25 atanga ubuhamya bw’uko yabaswe n’ibiyobyabwenge bikavurwa bigakira.

Yavuze ko yatangiye gufata ibiyobyabwenge mu 2018 birimo heroine na cocaine abishowemo n’ikigare cy’urungano ubwo yari agiye kwiga muri kaminuza muri Uganda, ariko aza kubireka mur 2020. Aho amariye kubireka ubu yarakize none ni rwiyemezamirimo ukora sinema.

Yagize ati: “Nasoje kwiga amashuri yisumbuye ntanywa ibiyobyabwenge ariko ngiye kwiga Kaminuza ngendera mu kigare cy’inshuri ndabinywa.”

Yavuze ko ibiyobyabwenge byamugizeho ingaruka zirimo kubura amafaranga, gutakarizwa icyizere mu muryango nyarwanda, ingaruka ku mubiri n’izindi.

Ndayisenga yavuze ko yafashe umwanzuro agiriwe inama kenshi n’ababyeyi n’inshuti nyuma yo kubabazwa n’ubuzima bubi yai abayemo butamuheshaga ishema ahitamo kubireka.

Ati: “Nabonye maze guhomba ubucuruzi nakoraga, mbona nta cyerekezo mfite ntaho mva ngo ntere imbere.”

Ndayisenga agira inama urubyiruko kugira amatsiko no kwitondera ibikorwa bajyanwamo n’inshuti zabo n’ibyo bahabwa nazo.

Kuri ubu Ndayisenga afite umushinga ‘Human urwanya ibiyobyabwenge ndetse n’impuruza mu gihe hari uwabifashe, ubu ni rwiyemezamirimo muri sinema nyarwanda.

Ibi bishimangirwa na Uwineza Peninah, amazina y’umukobwa wahinduriwe izina w’imyaka 21 utuye mu Murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro yavuze ko yatangiye gukoresha ibiyobyabwenge mu 2019 yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye abitewe no kubura se umubyara.

Yavuze ko nyina yari asigaranye yagize agahinda gakabije akamusiga wenyine bimutera kugira agahinda n’imihangayiko.

Yemeza ko inshuti mbi zatumye akoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi n’ibindi.

Uwineza yavuze ko ingaruka ibiyobyabwenge byamuzaniye zirimo kuva mu ishuri no gutakarizwa icyizere.

Ati: “Nari umuobwa wubashywe ku musozi ariko icyizere nagirirwaga n’ishuti n’abavandimwe kirayoyoka. Kwiga birahagara n’ibindi.

Yavuze ko ibiyobyabwenge yabivuyemo abifashijwe n’umushinga “Igire Wiyubake” binyuze mu kumufasha imyuvire wawo ajyanwa mu itsinda afashwa kwiga no kwiyubaka.

Yahawe igishoro atangira acuruza imboga rwatsi ariko aza kubivamo, ubu acuruza serivisi zo kubitsa no kubikuza (Mobile agent).

Yavuze ko kuri ubu ari kwiga umwuga w’ubudozi abifashijwemo n’uyu mushinga ku buryo ubucuruzi bwe abukora avuye mu ishuri.

Uwineza agira inama abakoresha ibiyobyabwenge kubireka kuko byangiza ubuzima bw’ubikoresha n’ahazaza habo.

Ati: “Akenshi ubinywa wibwira ko hari ibibazo ushaka kwiyibagiza ariko n’ubundi iyo bigushizemo urongera ukabitekereza ahubwo ugasubira hasi y’aho wari uri. Ukubwira ngo ukoreshe ibiyobyabwenge aba ari kubashuka kuko ayo mafaranga ntibaba bayashoye nibura ahantu hunguka.”

Umuyobozi wungirije wa Komite y’Igihugu ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Minisiteri y’Ubutabera, Buhura Valens, yavuze ko mu bavuye mu biyobyabwenge n’abandi bava mu bigo ngororamuco bigishwa bagahinduka, bikaba byaragarutsweho mu bukangurambaga RBC irimo hirya no hino mu gihugu bwatangiye ku ya 13 Gicurasi bukazarangira ku ya 31 Gicurasi 2024.

Yagize ati: “Abari mu bigo ngororamuco bigishwa imyuga kugira ngo nibasohokamo bajye bakora biteze imbere. Abantu bakwiye kubakira kuko na bo barashoboye ku isoko ry’umurimo kandi iyo bakoze bigira inyungu kuri bo, ku miryango yabo no ku gihugu muri rusange.”

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA