Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwatangaje ko abana bafungiye mu Igororero rya Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba biga mu mashuri abanza, batangiye gukora ibizamini bya Leta kandi ko nibatsinda bazahita bakomereza mu cyiciro rusange (O’L).
Umuvugizi wa RCS, CSP Thérèse Kubwimana, yabigarutseho mu kiganiro yahaye Imvaho Nshya kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kamena 2025.
Yavuze ko mu bana 17 biga mu ishuri ribanza mu Igororero rya Nyagatare bakoze ikizamini cya Leta, 16 ari abahungu mu gihe hakoze umukobwa 1.
Yahamirije Imvaho Nshya ko na bo batangiye ibizamini biteguye neza kandi ko bakoranye n’abanyeshuri biga ku ishuri ribanza rya Nyagatare.
CSP Kubwimana yakomeje agira ati: “Abana bo mu Igororero rya Nyagatare bahabwa amabwiriza amwe nk’abari mu buzima busanzwe mu bijyanye n’imikorere y’ikizamini cya Leta.
Iyo batsinze bajya mu cyiciro gikurikiraho. Abo mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza bahita biga icyiciro rusange (O’L).”
Umuvugizi wa RCS, CSP Kubwimana, yavuze ko iyo abo mu cyiciro rusange batsinze bakomereza mu Igororero bakiga mu ishami ry’Imibare, Mudasobwa n’Ubukungu (MCE).
Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora ruvuga ko abana bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare bahabwa ibikoresho by’ishuri biturutse mu ingengo y’imari RCS igenerwa.
Abanyeshuri 16 bo mu Igororero rya Nyagatare bakoze ikizamini cya Leta umwaka ushize wa 2023/2024, bose baratsinze.