Raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu y’umwaka wa 2024/2025 igaragaza ko abakozi bakora mu nzego z’abikorera benshi batarasobanukirwa ibikubiye mu Itegeko rigenga umurimo, aho 2,5% gusa ari bo bavuze ko barizi neza.
Byagarutsweho mu biganiro byo gusesengura iyi raporo byahuje Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside n’Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF).
Ibiganiro byibanze ku bibazo byagaragaye mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu bigo by’abikorera.
Raporo ya Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu kandi igaragaza ko mu igenzura ryakozwe harebwe iyubahirizwa ry’uburenganzira burimo guhabwa ikiruhuko giteganywa n’amategeko, kubahiriza amasaha y’akazi no kwishyura amasaha y’ikirenga, hagaragayemo ibibazo bitandukanye bisaba gukosorwa.
Muri ubwo bushakashatsi bwakorewe mu bigo 388, hagaragaye ko umubare muto cyane w’abakozi ari bo bafite ubumenyi ku mategeko abarengera mu kazi.
Perezida wa Komisiyo y’Abadepite, Madina Ndangiza, yavuze ko ibi bigaragaza icyuho gikomeye mu kumenya no gusobanukirwa amategeko y’umurimo.
Yagize ati: “Mu bigo 388 byakorewemo ubushakashatsi; 2,5% gusa ni bo bavuze ko bazi neza itegeko ry’umurimo. Ibi bisobanuye ko iryo tegeko ritazwi uko bikwiye.”
Yashimangiye ko nubwo hari ihame mpuzamahanga rivuga ko ntawitwaza ko atazi itegeko ariko iyo urebye ko abakozi batazi iribarengera ari ikibazo gikwiye kuganirwaho n’inzego bireba.
Yagize ati: “PSF ikwiye kongera imbaraga mu gushishikariza abikorera mu kumenya amategeko kuko ari ingenzi.”
Yabasabye kandi kwishyiriraho uburyo bwo kwigenzura kugira ngo aho uburenganzira bw’umukozi butubahirijwe bakeburane.
Ni raporo igaragaza kandi ko 63,6% by’ibikorwa remezo mu bigo by’abikorera harimo inganda, ibigo by’uburezi, serivisi zitangwa mu rwego rwa serivisi zo kwakira abantu n’ubukerarugendo bitarohereza abantu bafite ubumuga, bigaragaza icyuho mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwabo ku kazi.
Abadepite basabye PSF ko hashyirwa imbaraga mu bukangurambaga no guhugura abakozi n’abakoresha ku mategeko agenga umurimo, hagamijwe guteza imbere iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu nzego zose z’umurimo.
Umuyobozi ushinzwe Ubuvugizi, Umutekano n’Ubuzima ku kazi muri PSF, Rusanganwa Leo Pierre, yashimangiye ko abakoresha bakwiye kwihatira kubahiriza uburenganzira bw’abakozi hisunzwe amategeko kuko iyo butubahirijwe bibashyira mu gihombo.
Yabwiye itangazamakuru ko urwo rugaga rukomeje gukora ibishoboka byose mu gukangurira abakozi n’abakoresha kumenya amategeko agenga umurimo mu Rwanda.
Yagize ati: “Iri tegeko turimo kurikorera ubukangurambaga kugira ngo abatarizi ntibacikanwe. PSF irimo gushishikariza abakoresha bose kuryubahiriza kuko byagaragaye ko bitaragerwaho.”
Yashimangiye ko bakomeje gukorana na za sendika z’abakozi kugira ngo abakozi n’abakoresha bamenye itegeko rigenga umurimo ribarengera.
PSF kandi ikomeje gushishikariza abikorera batarajya mu rugaga kuyigana kugira ngo aho bagize ikibazo gishingiye ku makimbirane hagati y’umukozi n’umukoresha kubera kutubahiriza amategeko ibafashe kubikemura.
Abadepite bavuze ko ibibazo bikigaragara mu nzego z’abikorera bijyanye no kutubahiriza amategeko agenga umurimo bazabishyikiriza Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo bakabiganira hagamijwe ko bikemurwa.

