Abakozi b’Ivuriro ‘Polyclinic Saint Robert’ riherereye mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali bizihije umunsi mpuzamahanga w’umurimo bazirikana uruhare rwabo mu gutanga umusanzu muri serivisi z’ubuvuzi.
Tariki ya 1 Gicurasi buri mwaka hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe umurimo. Ni mu gihe kandi mu Rwanda abakozi mu nzego zitandukanye za Leta ndetse n’iz’Abikorera bahabwa umunsi w’ikiruhuko.
Dr Ruyange Eric, Umuyobozi wa Polyclinic Saint Robert yatangaje ko kwizihiza umunsi w’Umurimo, ari ukuzirikana abakozi kuko abaganga bari mu bantu bagira akazi kenshi kandi kagirira akamaro benshi.
Yagize ati: “Abaganga natwe turawizihiza ariko bitewe n’imiterere y’akazi by’umwihariko ku baganga, tugakomeza twibuka inshingano dufite nk’abaganga, tugakomeza gukora.”
Akomeza avuga ati: “Ubundi umurimo wacu ntabwo navuga ko utwemerera cyane kwizihiza ngo twibagirwe inshingano zacu kuko tuba tugomba gukomeza kwita ku barwayi, kandi bahora bagana ivuriro.”
Mu muco Nyarwanda umurimo uza ku isonga mu kwita ku muryango kuko ari wo soko y’ibiwutunga bikanawuteza imbere, binateza imbere Igihugu.
Ntwari Gérard watangije ivuriro Polyclinic Saint Robert, yashimiwe n’abakozi ahabwa impano zifite icyo zisobanuye ku bijyanye n’umurimo.
Ati “Kuva na cyera na kare mu muco Nyarwanda, umugabo yagirwaga no gukora, yaharaniraga gukorera umuryango, iyo wajyaga guhiga ufite icumu n’ingabo, ariko nano bigasobanura kurinda amahoro, ariko ibyo byose ni umurimo.”
Dr Ruyange yizeza abagana iri Vuriro ko rizakomeza gutanga serivisi zinoze nk’uko nka kimwe mu byo rizwiho, ndetse ngo rizakomeza kwita ku bakozi baryo kugira ngo bakomeze gutanga umusaruro no kuvura abaturarwanda mu buryo bwa kinyamwuga.
Amafoto: Emmanuel Hakizimana