Abakozi ba RPC Ltd basabwe kurushaho gukorera hamwe
Ubukungu

Abakozi ba RPC Ltd basabwe kurushaho gukorera hamwe

MUTETERAZINA SHIFAH

October 5, 2025

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Icapiro ry’Igihugu gikora n’ubucuruzi (Rwanda Printery Company, RPC Ltd) bwashimiye abakozi ku bwitange n’umurava byabaranze muri uyu mwaka wa 2025 ubura igihembwe kimwe ngo urangire, basabwa kurushaho gukorera hamwe kugira ngo bazese imihigo.

Banasabwe kandi gusubira inyuma mu ntego zabo z’umwaka bakikorera ubugenzuzi, kugira ngo umwaka uzajye gushira bahura n’igenamigambi ikigo cyihaye.

Ni bimwe mu byagarutsweho ubwo bari mu mwiherero w’abakozi bamazemo iminsi ibiri watangiye tariki 2-4 Ukwakira 2025, wari ugamije kurebera hamwe aho bageze besa imihigo n’aho bakwiye kongera imbaraga kugira ngo barusheho kugera kure.

Mu kiganiro na Imvaho Nshya, Umuyobozi w’Agateganyo wa RPC Ltd Bizimana Jerôme, yagaragaje ko kugeza ubu umusaruro umaze kugerwaho mu kigo utanga icyizere ko umwaka uzajya gushira inyungu ikigo gifite ingana n’uy’umwaka washize, ibyo avuga ko bigaragaza ubwitange bw’abakozi.

Yagize ati: “Mu rwego rw’amafaranga bigaragara ko muri uyu mwaka wa 2025, twenda kugeza ku kigero cy’ayo twabonye umwaka ushize wa 2024, kandi umwaka ushize hari ikiraka gikomeye cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora twabonye tutabonye uyu mwaka. Ibyo bigaragaza ko abakozi bashyizemo imbaraga kandi bakitanga ugereranyije n’umwaka ushize; turabibashimira.”

Yakomeje yibutsa ko nubwo bishimira intambwe imaze guterwa, hakiri iminsi isigaye kugira ngo umwaka urangire,  abasaba kurushaho gukorera hamwe no kurangwa n’ubwitange mu nshingano zabo.

Ati: “Harabura igihembwe kimwe ngo umwaka urangire, icyo mbasaba ni ukwitanga bakubahiriza inshingano zabo. Ikindi ni uko bagira imikoranire myiza bagakorera hamwe, aho umwe agize intege nke mu kazi ke akitabaza mugenzi we kuko umuntu umwe ntiyigira.”

Muri uwo mwiherero w’abakozi, hanabayemo igikorwa cyo gutora no guhemba umukozi w’umwaka mu kigo. 

Mu gikorwa cyakozwe n’abakozi ubwabo aho batoye bandika amazina y’abo bemeza ko babaye indashyikirwa, hatowe Umutoni Flora ushinzwe Abakozi n’Ubuyobozi muri RPC Ltd nk’umukozi w’indashyikirwa. 

Umutoni Flora yashimiye Imana yamubaye hafi, ikamuha ubwenge bwo kunoza inshingano ze ndetse na bagenzi be bakorana bamufashije kubigeraho.

Ati: “Ndashima Imana kubera ubwenge, imbaraga n’ubuntu bwayo yangaragarije. Iki gihembo ni ikimenyetso cy’ubudahemuka bwayo mu buzima bwanjye. Icyubahiro cyose kibe icy’Imana.”

Umutoni akomeza avuga ko atari kubigeraho atagize abo bakorana beza kandi abashimira imikoranire myiza bakomeje kumugaragariza.

Ubuyobozi bwa RPC Ltd buvuga ko hari ibyo bagishyiramo imbaraga nyinshi harimo kongera umubare w’ibigo baha serivisi no kubona imashini nshyashya zijyanye n’igihe zikoreshwa mu gucapa mu buryo bugezweho.

Buvuga kandi ko bushyira imbaraga mu gukumira icyahungabanya ubuzima bwo mu mutwe bw’abakozi giturutse ku kazi mu buryo ubwo ari bwo bwose, haba mu mibanire n’imikoranire y’abakozi ubwabo, abakozi n’abayobozi cyangwa kudahabwa ibyo agenerwa n’itegeko. 

Mu mwaka wa 2024, RPC Ltd yagize urwunguko rwageze kuri 25% y’amafaranga ashorwamo buri mwaka, ari rwo bateganya ko ruzasingirwa mu 2025.

Umutoni Flora yatowe n’abagenzi be nk’umukozi mwiza w’umwaka
Umutoni Flora avuga ko kuba umukozi mwiza w’umwaka yabifashijwemo n’Imana ndetse n’ubufatanye bw’abo bakorana
Muri uwo mwiherero bakoreyemo imikino itandukanye ibafasha kumenya byinshi bibafasha kunoza akazi kabo
Kwidagadura byanajyanye no gukina imikino inyuranye irimo na beach volleyball
Abakozi banahererekanyije impano bishimira ubufatanye bwabaranze muri uyu mwaka

AMAFOTO: TUYISENGE Olivier

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA