Abakozi bahura n’abakiliya basabwe gukomeza kwambara agapfukamunwa
Imibereho

Abakozi bahura n’abakiliya basabwe gukomeza kwambara agapfukamunwa

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

May 17, 2022

Urwego rw’Igihugu rushinzwe  Iterambere ( RDB) rwatangaje ko abakozi bose bahura n’abakiliya bagomba kwambara agapfukamunwa igihe cyose barimo kubakira mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ubuyobozi bwa RDB bwatanze ubutumwa binyuze kuri twitter, aho bugaragaza ko abo bakozi ari abakora muri za resitora, mu nzu zitunganya imisatsi n’abandi bakora muri serivisi zibasaba guhura n’abakiliya.

Ni nyuma y’uko mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 13 Gicurasi 2022,  harimo ko kwambara agapfukamunwa bitakiri itegeko ariko abantu bakaba bashishikarizwa kukambara igihe bari ahantu hafunganye kandi hahuriye  abantu benshi.

Inzego z’ubuzima zivuga ko n’ubwo ingamba zo kwirinda COVID-19 zigenda zoroshywa, Abaturarwanda bakwiye gukomeza kwitwararika, ntibirare kuko icyorezo kigihari.

Ikindi ni uko abatarikingiza ku buryo bwuzuye basabwa kubyitabira kugira ngo na bo buzuze ubudahangarwa bwo kurwanya iyi virusi mu gihe bayanduye.

Imibare iheruka yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima ku munsi w’ejo,  igaragaza ko abanduye ari 8 mu bipimo 4 657 byafashwe.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA