Abakunzi n’abafana ba Rihanna bijujutiye kuba ataragaragaye muri Meta Gala 2024
Imyidagaduro

Abakunzi n’abafana ba Rihanna bijujutiye kuba ataragaragaye muri Meta Gala 2024

MUTETERAZINA SHIFAH

May 7, 2024

Umuhanzi Rihana Fenty ukunzwe cyane ku ruhando mpuzamahanga wari utegerejwe mu birori bikomeye by’imideli bihuriramo ibyamamare bitandukanye ntiyabonetse, ibintu byateye abakunzi be kwijujuta.

Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 06 Gicurasi 2024, ni bwo ibirori byo kumurika imideli byabaye, bibera mu Mujyi wa New York, mu nyubako yitwa Mentropolitan Museum of Art, mu gihe ibyamamare bitandukanye byari birimo kwifotoza ku itapi y’umutuku kugira ngo nyuma yaho bakomereze mu nyubako imbere bakomeze ibirori, si ko byagenze kuri Rihanna.

Rihanna wari wambaye nomero 36, ubwo yari ku itapi itukura umunyamakuru wa Vogue magazine isanzwe inategura ibyo bitaramo yatangaje ko uwo muhanzi atari bukomeze ibirori kubera ibicurane byamuganje.

Yagize ati: “Uyu muhanzi akaba n’icyamamare ntabwo akomeza ibirori kubera ko arwaye ibicurane, ntabwo bimukundira kuko ntameze neza.”

Ibi kandi byashimangiwe na Rihanna ubwe aho yavuze ko yari yagerageje kubyoroshya muri uyu mwaka ariko ibicurane byanze bikabikomeza.

Ati: “Uyu mwaka nari nagerageje kubyoroshya ariko ibicurane byanze birabikomeza ntabwo nshoboye gukomeza ibirori, niseguye ku bakunzi banjye.”

Ibi ariko ntabwo byafashwe neza n’abakunzi ndetse n’abafana b’uyu muhanzi, kuko bagaragaje kutabyishimira ahubwo babifata nko kubasebya, kuko bamwe muri bo bavuga ko atagombaga no kuhagera niba koko yari arwaye.

Tariki 27 Mata 2024, mu kiganiro uwo muhanzi yagiranye na Extra yari yatangaje ko yiteguye kuzitabira Met Gala, ko ndetse yamaze guhitamo n’ikanzu azambara, gusa ko uyu mwaka akeneye kubyoroshya.

Atangaza ibi yavuze ko imisatsi ye ndetse n’ibitunganya ubwiza bwo mu buranga bizakorwa na Kompanyi ye yitwa Fenty Beauty, ko azaboneka.

Uretse Rihanna hari n’abandi bahanzi bafite izina rikomeye mu myidagaduro ku rwego mpuzamahanga batitabiriye Met Gala yabaga ku nshuro yayo ya 52, barimo Beyonce, Katy Perry na Taylor Swift.

Rihanna yitabiriye ibi birori ku nshuro ya mbere mu mwaka 2007, aho kuva icyo gihe yagiye ahiga abandi nk’uwagaragaye neza mu maso y’abitabiriye mu bihe bitandukanye ariko bidakurikirana.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA