Abana babyarwa n’abafite VIH/SIDA, 99% bacuka nta bwandu
Ubuzima

Abana babyarwa n’abafite VIH/SIDA, 99% bacuka nta bwandu

NYIRANEZA JUDITH

December 1, 2025

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC, cyatangaje ko abana bangana na 99% babyarwa n’ababyeyi bafite virusi itera SIDA, bacuka batarandujwe n’ababyeyi.

Byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Ukuboza, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya virusi itera SIDA, wabereye ku Kigo Nderabuzima cya Kinyinya, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.

Kwizihiza uwo munsi ni umwanya wo kurebera hamwe ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu guhangana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA ndetse na serivisi zo kubona imiti ku banduye.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Kwishakamo ibisubizo mu guhangana na Virusi itera SIDA’.

Dr Ikuzo Basile ushinzwe ishami ryo kurwanya SIDA muri RBC, yagize ati: “Ubuzima bw’umubyeyi utwite ufite virusi itera SIDA, usanga abana bagera kuri 99% barangiza igihe cyo gucuka, ni ukuvuga imyaka 2 nta virusi itera SIDA bafite.”

Yavuze ko kuri iyi nshuro u Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza   Umunnsi Mpuzamahanga wo Kurwanya SIDA, u Rwanda ku bijyanye n’iyo virusi, imibare yagaragaje ko abafite virusi itera SIDA   234 000, kandi iyo urebye usanga mu mwaka abantu 2500 ari bo bandura kandi n’ubundi 2500 ari bo bahitanwa na virusi itera Sida.

Dr Ikuzo kandi yanavuze ko hatewe intambwe ishimishije mu kurwanya virusi itera SIDA, bityo u Rwanda rwesa umuhigo rwari rwarihaye, ruranawurenza, aho abantu bafite virusi itera SIDA bazi uko bahagaze bagombaga kuba bageze kuri 95% muri bo 95% bafata imiti neza ndetse muri bo 95% baragabanyije virusi itera SIDA mu mubiri.

 Ati: “Abazi uko bahagaze ni 96%, muri bo 98% bari ku miti, ku bari ku miti 98% babasha kugabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ku kigero gishimishije.”

Muneza Sylvie uhagarariye Urugaga Nyarwanda rw’abafite Virusi itera SIDA, RRP+ yavuze ko kuba Leta ibaha imiti byakuye ahabi abafite  virusi itera SIDA.

Ati: “Twavuye kure, namenye ko mfite virusi itera SIDA mu 1998, nta miti, hari akato, twari twaraheze mu buriri umusatsi waracuramye… None kugeza ubu Leta iduha imiti, kuba twarafashe imiti ubu tumeze nza, twavuye habi aho twagombaga gupfa.”

Yongeyeho kandi ko kuba umuntu afite virusi itera SIDA bidahagarika ubuzima.

Ati: “Kumva ko ufite virusi itera SIDA ugomba kumva ko ubuzima budahagaze. Icya mbere ni ukwipimisha umuntu akamenya uko ahagaze, yasanga ataranduye akamenya uko yitwara ku buryo atazayandura, yasanga afite virusi itera SIDA akamenya ko ubuzima bukomeza nafata neza imiti ubuzima buzakomeza.”

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA