Imibare igaragazwa n’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga mu Rwanda, (NCPD) yerekana ko abana bafite ubumuga 17 302 batiga kandi bagombye kuba bari mu ishuri.
NCPD kandi igaragaza ko abandi bangana na 34 830 bujuje imyaka 16 batanditse mu bitabo by’irangamimerere.
Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2025, mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga ku cyumweru cyahariwe abafite ubumuga kizatangira ku wa 26 Ugushyingo 2025, kikazasozwa ku wa 03 Ukuboza hanizihizwa umunsi Mpuzamahanga.
Ukaba ari umunsi uzizihizwa ku nsanganyamatsiko igira iti: “Dushyigikire umuryango udaheza abantu bafite ubumuga duteze imbere imibereho myiza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Ndayisaba Emmanuel, avuga ko mu bizarebwa muri icyo cyumweru harimo n’uburyo abo bana 17 302 batiga bari mu Turere twose tw’Igihugu basubizwa mu ishuri.
Yagize ati: “Muri sisiteme twubatse tumaze kubona abana bafite ubumuga batari mu mashuri bagombye kuba barimo. Turashaka ko tuzayikoresha kugira ngo mu Turere twose abo bana babarebe kandi babasubize mu mashuri.”
Ndayisaba yongeyeho ko kuba abana bangana gutyo batiga ari igihombo kuko hari abafite ubumuga bize, banaba abahanga ku rwego rushimishije bagira icyo bimarira n’imiryango yabo.
Imibare ya NCPD yo muri Kamena 2025, y’ibanze y’ubushakashatsi ku bantu bafite ubumuga mu Rwanda yagaragaje ko abafite ubumuga 145 362 bangana na 25,8% bafite akazi, naho 317 360 bangana na 56,4% nta kazi bafite, mu gihe 99 462 bangana na 17,7% nta makuru yabo ahagije yamenyekanye.
Abafite ubumuga muri rusange bangana na 562 184, muri bo abantu 250 563 bangana na 44,5% ni ab’igitsina gabo, ab’igitsina gore ni 310 838 bangana na 55,2%, mu gihe abangana na 783 bangana na 0,3% nta makuru ahagije ku mibereho yabo yamenyekanye.
Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda y’Abantu bafite Ubumuga, NUDOR igaragaza ko nubwo hari ibihamya bigaragaza ko abafite ubumuga bashobora kwiga kandi bakisanga mu mirimo itandukanye, ariko hakiri inzitizi za bamwe mu babyeyi bagifite imyumvire ko umwana ufite ubumuga ntacyo yashobora ari nayo mpa mpamvu bamwe banga kubashyira mu mashuri.
Umuyobozi Ushinzwe Porogaramu muri NUDOR, Vuningabo Emile avuga ko mu mbogamizi zikigaragara zituma abo bana batiga ari imyumvire y’ababyeyi ikiri hasi.
Yagize ati: “Hari ababyeyi bagifite imyumvire iri hasi aho bumva ko umwana ufite ubumuga atagomba kujya ku ishuri.”
Asaba abo babyeyi guhindura imyumvire kuko hari abana b’abahanga bafite ubumuga bakora imirimo itandukanye mu gihugu no kurushaho guharanira iterambere ry’ufite ubumuga bikorewe mu muryango.
Vuningabo yemeza ko hari abana bafite ubumuga 540, bashoboye kwiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, ubu bakaba barabonye ibikoresho bibafasha kwihangira imirimo.
Muri iki cyumweru cyahariwe abafite ubumuga hateganyijwemo ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro ku burezi budaheza bizatangwa n’Ikigo Gishinzwe Uburezi (REB), ibiganiro ku ngingo zirebana n’abafite ubumuga bizanyuzwe kuri radiyo na televiziyo, ibikorwa bizakorerwa ku rwego rw’Imirenge n’Uturere n’ibindi.
Umunsi Mpuzamahanga w’Abafite Ubumuga washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu 1992.

