Abana batandukanye baravuga ko bakigorwa n’ihohoterwa rikorerwa bagenzi babo ndetse hakaba hari n’abatabona uburenganzira bwabo uko bikwiye.
Ni bimwe mu byo abana bagarutseho kuri uyu wa Gatatu, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abana wizihizwa tariki 20 Ugushyingo buri mwaka.
Gad Habimana Olivier wiga mu mwaka wa kabiri mu mashuri yisumbuye kuri Rafiki International School mu Karere ka Bugesera, avuga ko hakiri imbogamizi zuko abana bahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo.
Bagenzi be ngo bahitamo guceceka kuko ibitekerezo batanga nta gaciro bihabwa bityo n’umuryango nyarwanda ntumenye icyo abana batekereza.
Ati: “Abantu bakuru akenshi ni bo baba bavuga ngo wowe uracyari umwana, ntuzi iby’aha hanze niba yanamuhohoteye akaba yamubwira ngo nugira icyo uvuga uzakicuza cyangwa nzagukorera ikintu kibi umwana na we akumva nta kintu yarenzaho agaceceka.”
Amakimbirane yo mu muryango abangamira uburenganzira bw’umwana.
Agira ati: “Iyo umugore afitanye ikibazo n’umugabo we umwana ashobora kugira ikibazo kubera ukuntu areba ababyeyi be baba barwana noneho na we agohora avuga ko ibintu byose ari ukurwana, nta kintu cyo kwisanzura kibaho, utarwanye nta kintu kizima wabona ubwo rero uburenganzira bwe bwo kuba yakwisanzura bukaba burahonyowe.”
Icyo Leta yakora, Habimana avuga ko ari ugushishikariza ababyeyi kujya bumvikana kuko ni bo babera urugero abana babo.
Kagoro Solace, wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye muri Kagarama Secondary School, ahamya ko abana babangamiwe n’ihohoterwa ribakorerwa.
Yabwiye Imvaho Nshya ati: “Hari ihohoterwa rikorerwa abana aho umwana w’umukobwa ahohoterwa n’abarimu cyangwa ababyeyi.
Hari na kwa kundi umwana adashobora kwisanzura mu muryango nyarwanda akaba atabasha kuvuga icyo ashaka mu gihe runaka.”
Na we ahamya ko amakimbirane yo mu muryango agira ingaruka ku bana bato nka we.
Ati: “Kwa kundi umwana abona ababyeyi barwana, batongana, batari hamwe, umwana bimutera kubabara cyane ku buryo aba yumva adashaka kuvuga ikintu na kimwe, agahora yigunze n’icyamubaho cyose ntabwo akibwira ababyeyi kubera ko afite ubwoba no kutabizera kuko baba barwana buri kanya.”
Asaba ko Leta yakomeza kugirira icyizere abana bakagira icyo bavuga mu muryango nyarwanda, ntibitinye ahubwo batinyuke.
Akomeza agira ati: “Leta nikomeze gahunda irimo yo kujya mu mashuri kwigisha abana uko bakwirinda ihohoterwa.”
Icyakora avuga ko Umunsi Mpuzamahanga w’Abana uvuze byinshi kandi wagombye kwibutsa ababyeyi kudahutaza uburenganzira bw’abana.
Usanase Rosine wiga muri G.S Nyiragiseke St Paul, avuga ko ibibazo abana bakunze guhura nabyo ari ukubura ubushobozi bigatuma bata ishuri.
Ikoranabuhanga naryo ngo riri mu birangaza abana bikabagiraho ingaruka zo kudakurikira amasomo neza.
Avuga ko hari ubwo umwana akorerwa ihohoterwa bityo ntabone inzira abinyuzamo.
Ati: “Nk’inshuti z’umuryango hari igihe zifata ruswa kandi ari zo wakabaye uheraho ariko nyine ntibyakunda kumuheraho kandi uwo muntu waguhohoteye ashobora kuba akurusha ubushobozi.”
Avuga ko aho byabaye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rweru umugabo wateye inda umwana nyuma yo kumusambanya, yafashwe agafungwa.
Ku rundi ruhande ashima ko umwana yahawe ijambo kuko ahagarariye abana mu Kagari ka Kinambwe ari naho atuye.
Ingabire Assumpta, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), avuga ko ababyeyi bagira amahirwe yo kuba bafite igihugu cyashyize umwana hejuru cyane.
Ati: “Umwana ni ishema ryanjye ni icyo bivuze. Iyo urebye ibintu by’ingenzi Leta izitaho muri gahunda ya NST2, ni ukugabanya igwingira no kongera ireme ry’uburezi.”
Yavuze ko ababyeyi bakwiye gutanga uburere budahutaza kandi ko n’uruhare rw’abagabo mu kurera abana rukenewe.
Agira ati: “Haracyari ikibazo mu muryango, ubundi kurera umwana ni inshingano ntasimburwa, rero icyo tuba dushaka kuvuga kuri uyu munsi, tujye tumenya ko umwana kugira ngo azagire ya mikurire myiza, hari uburyo twakora akazakura neza adahungabanye, akazaba umuturage mwiza w’igihugu cyacu.”
Uyu munsi icyo wibutsa ababyeyi, ngo ni ukongera kuzirikana uburenganzira bw’umwana.
Ati: “Turacyafite abana batanditse mu irangamimerere, by’umwihariko abatavukira kwa muganga.”
Batamuriza Mireille, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), avuga ko iyo umwana yitaweho umusaruro uragaragara.
Agira ati: “Abana baratwereka ko igihugu cyacu kigana aheza kuko cyahisemo kwita ku bana batoya.
Muri ishema ryacu, muri ishema ry’Igihugu, muri ishema ryanyu ubwanyu, muri ishema ry’ababyeyi banyu.”
Yongeraho ati: “Twese twemera uruhare rw’umubyeyi mu kubungabunga uburenganzira bw’umwana, ababyeyi twisubireho.”
MIGEPROF yibukije ababyeyi kubyara abana bashoboye kurera n’abo bazabonera umwanya.
Batamuriza, Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, avuga ko usanga ababyeyi batazi inshingano zabo ariko ko hari n’izindi nshingano bahabwa n’amategeko.