Abana biyemeje kugira uruhare mu kurengera ibidukikije
Imibereho

Abana biyemeje kugira uruhare mu kurengera ibidukikije

KAMALIZA AGNES

November 1, 2025

Bamwe mu bana baturuka mu bice bitandukanye by’u Rwanda bagaragaje ko biyemeje guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, barengera ibidukikije kuko ari bo bagirwaho ingaruka cyane mu bihe by’ibiza aho bamwe binabaviramo kuva mu ishuri.

Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 01 Ugushyingo 2025, mu nama y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bana, ‘Save The Children’ yagarukaga ku ruhare rw’abana mu mihindagurikire y’ibihe, yahurije hamwe inzego za Leta, imiryango itari iya Leta   n’abana baturutse hirya no hino mu gihugu.

Bamwe mu bana bagaragaje ko ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zijya zibasenyera amashuri n’amacumbi bakabura aho biga n’aho baba ari nayo mpamvu bafite inshingano zo kurengera ibidukikije, haba mu gutanga ibitekerezo no gukora ibikorwa bifatika bibirengera.

Mucunguzi Amza w’imyaka 14, wiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kivugiza avuga ko biyemeje kurengera ibidukikije batera ibiti, bahugura abana babivunagura ndetse barwanya n’imyanda ijugunyangwa ahatarabugenewe.

Ati: “Ku kigo cyacu twiyemeje kuzatera ibiti binyuze muri kalabu y’ibidukikije kugira ngo natwe bizatugireho impinduka kuko iyo habayeho ihindagurika ry’ibihe usanga natwe  bidusenyera amashuri tukabura aho twiga.”

Mucunguzi yemeje ko ubu yafashe ingamba zo kujya ashyira imyanda ahabugenewe akanabifashamo abandi ndetse atanga umusanzu mu guca inzira z’amazi mu rwego rwo kurwanya isuri.

Abijuru Ange Aline wiga mu mwaka wa kabiri w’ayisumbuye kuri G.S Karama mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali avuga ko bafite inshingano zo kurengera ibidukikije kugira ngo ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ibihe bikemuke.

Ati: “Ubu tugomba gutanga ibitekerezo byacu nta bwoba kandi bikagera aho bigomba kugera, kuko abana tugira ibibazo bijyanye n’ihindagurika ry’ibihe nko mu bihe by’imvura ugasanga inzu zirasenyutse  murimutse mugiye gucumbikirwa, amashuri agasenyuka n’ibindi.”

Abo bana bagaragaza ko inzego za Leta zikwiye kubafasha hakajyaho ikigega kigoboka abana mu gihe imiryango yabo yagizweho ingaruka n’imihindagurikire y’ibihe.

Abijuru ati: “Turasaba  Leta ko yadufasha mu gihe ibiza bije hakaba  hari nk’ikigega cyangwa ubufasha bw’ibanze umwana  abona hatabayeho guhangayika.”

Umuyobozi Ushinzwe Porogaramu n’ireme ry’Ibikorwa muri muryango ’Save the Children, Sibomana Marcel avuga ko abana na bo bagomba gutanga ibitekerezo kuko mu bagirwaho ingaruka n’imihindagurikire y’ibihe bari ku isonga.

Avuga ko kwita ku bikorwa bitangiza ibidukikije bireba bose n’abana barimo ari nayo mpamvu uwo muryango wiyemeje kubumva no kubahugura ngo bumve akamaro kabyo.

Ati: “Abana bakwiye kugira uruhare mu kurengera ibidukikije ariko mbere yaho bagomba kubanza kubyumva bakamenya akamaro ko kubibungabunga kandi dufite ingero kuko hari abagiye batera ibiti n’ibindi bikorwa.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije, (REMA) kigaragaza ko hari ibitekerezo by’abana byagiye byumvwa mu gutegura imishinga igamije kurengera ibidukikije kandi ijwi ryabo n’ibikorwa byayo bigira uruhare rufatika mu kubirengera.

Ukwishaka David, Umukozi wa REMA ahamya ko hari abana bibumbiye muri za kalabu zigamije kurengera ibidukikije kandi hari ibikorwa bakora, abasaba ko n’abatarabimenya babimenya.

Ati: “Ntabwo dukwiye kubabona nk’abantu b’ahazaza ahubwo tugomba kubona ko n’uyu munsi hari icyo bakora. Icyo tubasaba ni uko ibyo bikorwa babyigisha n’abandi.”

Guverinoma y’u Rwanda yagiye ishyiraho uburyo bwinshi bugamije kurengera ibidukikije ndetse mu ngengo y’imari ya 2025/26 yateganyije agera kuri miliyari 16,3 yo gushyigikira imishinga 10 y’inzego n’ibigo bya Leta igamije kurengera ibidukikije hirya no hino mu gihugu.

Ni mu gihe mu myaka 13 u Rwanda rwashoye arenga miliyoni 355 z’Amadolari ya Amerika mu mishinga ibungabunga ibidukikije.

Abijuru Ange Aline w’imyaka 14 avuga ko yagize uruhare mu gutera ibiti

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA