Raporo nshya y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO, igaragaza ko kugabanya impfu z’abana bidindira kuko abana miliyoni 4.9 bapfa batagejeje ku myaka itanu.
Abana miliyoni 4.9 bapfuye batujuje imyaka itanu mu mwaka wa 2024, barimo miliyoni 2.3 bapfa bakivuka.
Raporo yiswe “Levels & Trends in Child Mortality” igaragaza ko impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu ku Isi zagabanutseho hejuru ya kimwe cya kabiri kuva mu 2,000 mu gihe kuva mu 2015 hagabanutseho hejuru ya 60%.
Iyi raporo itanga ishusho y’umubare w’abana, abangavu n’urubyiruko bapfa, aho bapfira, ndetse ikanagaragaza neza impamvu z’izo mpfu.
Iyi raporo igaragaza ko impfu ziterwa n’imirire mibi ikabije (SAM), aho abana barenga 100,000 bafite ukwezi kugeza ku mezi 59 bapfuye bazize imirire mibi mu 2024, bingana na 5%.
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO, ivuga ko iyo hiyongereyeho ingaruka zituruka ku mirire mibi, umubare w’abapfa uba munini kuko imirire mibi igabanya ubudahangarwa bw’umubiri w’abana, bigatuma bapfa bazize indwara zisanzwe.
Ibihugu bifite umubare munini w’izo mpfu harimo Pakistan, Somalia na Sudan. Abana bapfa bakivuka bagize hafi kimwe cya kabiri cy’impfu zose z’abana bari munsi y’imyaka itanu, bigaragaza ko iterambere mu gukumira izo mpfu ritinda.
Impamvu zagaragajwe ni uko 36% bavuka igihe kitaragera, 21% bagira ibibazo mu gihe cyo kubyara hakiyongeraho indwara zandura, n’izindi nenge bavukana.
Raporo ya WHO ivuga ko nyuma y’ukwezi umwana avutse, indwara zandura nka malaria, impiswi n’umusonga ari zo zitwara ubuzima bw’abana benshi.
Igira iti: “Malaria ni yo yica abana benshi muri iki cyiciro (17%), cyane cyane muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.” Nubwo hagati ya 2000 na 2015 hari iterambere rikomeye mu kugabanya impfu ziterwa na malaria, mu myaka ishize ryaradindiye.
Ibihugu nka Chad, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Niger na Nigeria ni byo byibasiwe cyane, bitewe n’intambara, imihindagurikire y’ikirere, imibu mishya, imiti itakigira akamaro n’ibindi bibazo.
Mu 2024, Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yihariye 58% by’impfu z’abana bose bari munsi y’imyaka itanu. Indwara zandura zonyine zagize 54% by’izo mpfu muri aka Karere.
Mu Burayi na Amerika ya Ruguru, izo mpfu ziri kuri 9%, naho muri Australia na Nouvelle-Zélande ziri kuri 6%, bigaragaza itandukaniro rikomeye mu kubona ubuvuzi.
Aziya y’Amajyepfo ifite 25% by’izo mpfu, impamvu nyamukuru itangwa muri raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, ni ibibazo bibaho mu kwezi kwa mbere k’ubuzima bw’umwana; nko kuvuka igihe kitaragera, kubura umwuka igihe cyo kuvuka, ubumuga bavukana, n’indwara umwana avukana.
Ibi byose bishobora kwirindwa iyo hashyizwemo imbaraga mu kwita ku babyeyi batwite, kubyara kwa kinyamwuga, no kwita ku bana bato n’abarwayi.
Ibihugu biri mu bibazo by’intambara cyangwa intege nke biracyibasirwa cyane, kuko abana bahavuka bashobora gupfa mbere y’imyaka itanu inshuro hafi eshatu ugereranyije n’abandi.
Raporo igaragaza kandi ko abantu miliyoni 2.1 bafite imyaka hagati ya 5 na 24 bapfuye mu 2024.
Ku bana bato, indwara zandura n’impanuka ni zo zitwara ubuzima bwabo, mu gihe ku rubyiruko; abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 19 bapfa cyane bazize kwiyahura mu gihe abahungu bapfa cyane bazize impanuka zo mu muhanda.
Ibimenyetso bigaragaza ko gushora imari mu buzima bw’abana ari imwe mu ngamba zitanga umusaruro munini, iyo bakingiwe, kugaburirwa ibikungahaye ku ntungamubiri n’ubuvuzi bugezweho buhabwa ababyeyi igihe cyo kubyara.
Iyi raporo igira iti: “Ibi bifasha cyane mu guteza imbere ubukungu no kugabanya amafaranga azakoreshwa mu gihe kiri imbere. Buri dorali rishyizwe mu kurengera ubuzima bw’abana, rishobora kugarura inyungu zigera kuri 20.”
Ibyafasha kugira ngo ubuzima bw’abana burindwe, ni ugushyira ubuzima bw’abana ku isonga mu politiki zibateza imbere kandi hagashyirwaho ingengo y’imari igamije gukurikirana ubuzima bwabo.
Raporo y’Umuryango w’Abibumbye ikomeza igira iti: “Hagomba kwitabwa cyane ku bana bafite ibyago byinshi by’umwihariko muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara na Aziya y’Amajyepfo.”
Gushora imari mu buvuzi bw’ibanze kugira ngo hirindwe, hamenyekane kandi havurwe indwara zitera impfu z’abana, ni kimwe iyi raporo igaragaza ko kizagira uruhare mu kugabanya imfu z’abana.