Abana nibabwizwe ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi – Mukagasana Yolande
Uburezi

Abana nibabwizwe ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi – Mukagasana Yolande

KAYITARE JEAN PAUL

February 10, 2026

Umwanditsi w’ibitabo, Mukagasana Yolande, avuga ko abana bagomba kubwizwa ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa 09 Gashyantare 2026, ubwo yamurikaga igitabo yise ‘Umurage w’Urubyiruko’.

Ni igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kitabirwa na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Aegis Trust mu Rwanda, Munyentwali Alphonse n’izindi nzego ndetse n’urubyiruko.

Mukagasana agaragaza ko yandikiye igitabo abantu bose atari urubyiruko gusa ariko akaba yararwibanzeho kuko rutazi amateka.

Umusore cyangwa umugore w’imyaka 40 ntacyo yibuka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo yibuka ibintu yagiye abona; abapfuye, inzu zishya cyangwa abatema ariko ntasobanukirwe kubera ko yari umwana.

Ati: “Uyu munsi rero niyemeje kubandikira igitabo ngo mwese musome, mumenye ukuri kw’amateka yaranze igihugu cyanyu kuko ni mwebwe muzasigara muri iki gihugu mukibyariramo.”

Mukagasana akomeza avuga ko ababyeyi bagomba kubwiza abana babo ukuri.

Ati: “N’abaje kuba interahamwe bakica abandi si ko bavutse, barabigizwe. None se uyu munsi nitutabwira abana imitego abantu bakuru bagiye bagwamo bo bazayirinda gute? Ni ngombwa ngo bamenye ukuri.”

Avuga ko umwana wamenye ukuri anamenya uko ahitamo, naho mu gihe atakumenye azahitamo nabi.

Umwanditsi Mukagasana ashaka ko ababyeyi bamenya ingengabitekerezo ya Jenoside ubwayo, umwana akamenya aho ingengabitekerezo ya Jenoside yaturutse, ntawakongera kumubeshya kuko ngo abantu barabeshywe kugira ngo bahinduke abicanyi.

Agira ati: “Babeshywe n’ababyeyi, babeshywe na Leta kandi n’ubu hari abatarasubiza inkota mu rwubati ni ko nabyita kuko kutabwiza umwana ukuri ni ko kudasubiza inkota mu rwubati.”

Ibice by’ingenzi abantu bakwiye kumenya mu gitabo ‘Umurage w’Urubyiruko’ Mukagasana avuga ko ari ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: “Nibamenye aho ituruka, bamenye uko igaragara, nibayiteho. Nibamenye ko habayeho Jenoside igakorerwa Abatutsi nta muntu ukibigiraho impaka, Noneho uyu munsi tumenye ngo tubane dute nk’Abanyarwanda, turerere u Rwanda gute, ko kurerera u Rwanda ari ukwirerera.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, avuga ko abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi icyo bahisha ni uguhisha abayikoze no guhimbira abayikorewe kubahimbira icyo batari cyo no kubashakira icyaha no kugishakira abayihagaritse kuko itihagaritse.

Agira ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe n’Abahutu bemeye kwinjira mu mugambi wo gutsemba Abatutsi wari wateguwe na Leta.”

Kuba benshi baremeye kwica abo basangiye Igihugu kuko badahuje ingengabitekerezo ya Gihutu nkuko byanditswe muri Kangura, abo ni bo bishe.

Minisitiri Dr. Bizimana avuga ko utaremeye iyo ngengabitekerezo itegeko rya Kangura yari ishyigikiwe na Leta ryagenaga ko yicwa.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA