Ikindi cyiciro cy’Abarimu bo muri Zimbabwe bagiye kuza mu Rwanda baherewe impanuro mu mahugurwa abategura, mbere yuko bahaguruka mu gihugu cyabo berekeza mu Rwanda.
Ibiro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka bya Zimbabwe byagaragaje ko urwo rugendo ruteguye neza kandi bagiye kugenda byemewe n’amategeko.
Tawanda Matanda wavuze mu izina ry’Umuyobozi bw’ibyo biro Diana Cartier, yagaragaje ko yashimiye icyo gikorwa n’uruhare rwe mu gutegura Abarimu bagiye kuza mu Rwanda.
Yagarutse ku ruhare rw’abo barimu mu iterambere no gusangira ubumenyi hagamijwe gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije isoko ry’umurimo bijyana n’ingamba z’iterambere icyo gihugu cyihaye (NDS2).
Yagaragaje kandi ko urwo rugendo ari intambwe ikomeye mu mwuga wabo igamije guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika, hashingiye ku bunyamwuga, gusangira indangagaciro zigamije gukomeza inzego zombi no gutanga umusaruro ufatika hagati y’u Rwanda na Zimbabwe.
Ubufatanye mu burezi hagati y’u Rwanda na Zimbabwe bwatangiye nyuma y’uko ku wa 23 Ukuboza 2021, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano agamije kwimakaza imikoranire mu burezi no guhererekanya ubumenyi hagati y’ibihugu byombi.
Ayo masezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi avuga ko Zimbabwe izoherereza u Rwanda abarimu bo kwigisha amasomo y’icyongereza bagenzi babo bigisha mu mashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza.
U Rwanda rwemeranyijwe na Zimbabwe ko ruzakira abarimu 477, bafasha abandi bakozi mu zindi nzego zikeneye abantu bakoresha Icyongereza kenshi.
Ku ikubitiro mu Ukwakira 2022, icyiciro cya mbere cy’abarimu 154 cyari kimaze gusesekara mu Rwanda , bakaba boherejwe mu bigo by’amashuri bitandukanye birimo na Kaminuza y’u Rwanda, Amashuri Makuru Nkomatangamyuga (IPRCs), mu yisumbuye cyane cyane ay’Inderabarezi (TTCs), n’amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET).
Ikindi cyiciro cy’abarimu kigiye kuza nyuma y’amezi make Guverinoma y’u Rwanda itangaje iri kwitegura kwinjiza mu nshingano abandi barimu barenga 150 baturutse muri Zimbabwe, mu kurushaho guteza imbere urwego rw’uburezi.
Abarimu bari mu Rwanda baturutse muri Zimbabwe bashimirwa umusanzu wabo mu guteza imbere uburezi mu mashuri Nderabarezi,(TTCs), Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) na koleji za Kaminuza y’u Rwanda by’umwihriko muri Koleji y’Ubumenyi mu Buvuzi n’Ubuzima.








