Abanduye virusi ya Marbug bamaze kugera kuri 26
Ubuzima

Abanduye virusi ya Marbug bamaze kugera kuri 26

NYIRANEZA JUDITH

September 28, 2024

Amakuru mashya atangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, agaragaza ko abantu bamaze kugaragaraho indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg, bamaze kugera kuri 26.

Ni amakuru atangajwe kuri uyu wa 28 Nzeri 2024, aho abarimo kuvurwa ari 20 naho abamaze guhitanwa nayo bakaba bakiri 6.

Mu rwego rwo guhangana n’icyo cyorezo igikorwa cyo gupima no gushakisha abahuye n’abarwayi kirakomeje.

Ibimenyetso by’ingenzi biranga uburwayi bwa Marbug ni umuriro ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara imikaya, gucibwamo no kuruka.

Uko umuntu yakwirinda kwandura icyo cyorezo harimo kwirinda kwegerana cyane cyangwa gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso no kugira umuco w’isuku.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA