Abangavu basabwe gutinyuka bagahakanira abashaka kubasambanya
Imibereho

Abangavu basabwe gutinyuka bagahakanira abashaka kubasambanya

KAMALIZA AGNES

February 23, 2026

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) yasabye urubyiruko n’abangavu gutinyuka bakamenya kuvuga OYA, bahakanira abashaka kubagusha mu busambanyi kuko bishobora kubaviramo ingaruka zirimo guterwa n’inda n’ibindi bibazo byatuma ejo habo hangirika.

Byagarutsweho kuri kuri uyu wa Mbere tariki ya  23 Gashyantare 2026, ubwo Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yatangizaga icyumweru cy’ubukangurambaga mu mashuri yisumbuye bugamije kongerera ubumenyi abanyeshuri ku burenganzira bw’umwana, ingaruka z’inda ziterwa abangavu n’uburyo zakumirwa.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence yabwiye urubyiruko by’umwihariko abangavu gushikama ku ijambo OYA, ku muntu uwo ari we wese washaka kubasambanya ndetse n’aho bibaye bagatangira amakuru ku gihe abo bantu bagahanwa.

Yagize ati: “Bamenye kuvuga oya ariko nanone binabaye bahungabanyijwe bajye batanga amakuru ku nzego zibishinzwe kugira ngo babashe gukurikiranwa kuko tubona abana batewe inda ariko abazibatera ntibagaragara baracyahishirwa ntibakurikiranwe.”

Umurungi avuga ko abatera abangavu inda bose bakurikiranwe bagahanwa icyo kibazo cyacika kuko hari amategeko akaze abahana, kandi byabera akabarore n’abandi bari bafite mu ntekerezo uwo mugambi mubisha.

Asaba urubyiruko kwirinda ibishuko byabagusha mu guterwa inda kuko bibagiraho ingaruka haba kuri bo ubwabo n’abo babyaye.

Bamwe mu biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Camp Kigali bagaragaje ko imwe mu ntandaro y’izo nda ziterwa abangavu ari isoni bagira bigatuma ababasambanya babona aho bahera.

Banavuga ko kandi  ubukene, kwifuza ibyo badafitiye ubushobozi n’amakimbirane mu miryango  atuma ababyeyi batabitaho ngo babahe uburere uko bikwiye n’ibindi.

Mbabazi Hirwa wiga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye yagize ati: “Impamvu batavuga [abangavu] oya hari ukuntu umuntu mu miterere ye aba yifitemo ubwoba bigatuma iyo umuhungu amubwiye ngo turyamane kuvuga oya bimugora, cyangwa ugasanga bafite ubukene hari ahantu ashaka gukura amafaranga akaba arabikoze.”

Kirezi Sada wiga mu mwaka wa kane w’ayisumbuye na we ati: “Biterwa n’ubuzima umukobwa abayemo bakaba bamushuka kandi impamvu abakobwa batavuga oya uba usanga bafite ubwoba ko uwo bahakaniye yamugirira nabi cyangwa akamuseka.”

Ku ruhande rw’abahungu bashimangira ko bashiki babo bagira isoni zo guhakana nubwo ibibazo by’ubuzima na byo biba bitaboroheye bigatuma abagabo babashuka mu buryo bworoshye.

Icyakora bavuga ko hari n’abakobwa baba bafite imico mibi ndetse bitwara mu buryo bushobora gukurura abagabo bigatuma babasambanya, bakabagira inama yo kunyurwa na bike babona kandi oya yabo ikaba oya.

Irakoze Mugabo Frank wiga mu mwaka wa gatanu yagize ati: “Hari abakobwa baza bakwizaniye wakwanga ko mubikora mukaba mwanabipfa. Icyo nababwira ntabwo ari byiza kuko abo basore nta mikino baba bafite bahita babatera inda.”

Girumugisha Jusper, wiga mu mwaka wa Gatandatu yagize ati: “Twakwirinda kubashora mu bikorwa by’ubusambanyi kandi wamuha serivise ntumusabe ikiguzi yanaguhakanira ntuhatirize.”

Ubushakashasti bwa karindwi ku mibereho n’ubuzima by’abaturage (DHS 7), bukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) bw’umwaka wa 2025, bwagaragaje ko abangavu baterwa inda mu Rwanda, biyongereye bakagera kuri 8% bavuye kuri 5% mu 2020.

Imibare ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) igaragaza ko mu 2020 abangavu 19 701 batewe inda, mu 2021 bakaba bariyongereye bagera kuri 23 111, na ho mu 2022 bagera kuri 24 472, mu 2023 bagabanyutseho gato bagera kuri 22 055, mu gihe mu 2024 bageze ku 22 454.

Ni mu gihe Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu 2025, bwagaragaje ko abakobwa baterwa inda batarageza ku myaka y’ubukure 57,1% bazitewe n’abo basanzwe ari inshuti, 7% baziterwa n’abaturanyi babo, mu gihe 2% bazitewe n’abo bafitanye isano.

Mu bangavu babajijwe, 470 bangana na 68% bari bafite munsi y’imyaka 18 batewe inda biturutse ku cyaha cyo gusambanya umwana, abandi 50 bangana na 7% batewe inda biturutse ku gufatwa ku ngufu, mu gihe 170 bangana na 25% bafite imyaka iri hagati ya 18 na 19 batewe inda zitateganyijwe, biturutse ku mibonano mpuzabitsina bakoze ku bwumvikane.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence yasabye abangavu gutinyuka guhakanira abashaka kubasambanya kandi bagatanga amakuru ku bakora ibyo byaha
Abanyeshuri biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Camp Kigali bagaragaje ko isoni ari zimwe mu bituma abangavu basambanywa bagaterwa inda

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA