Imvura idasanzwe yateje imyuzure n’inkangu byibasiye Amajyaruguru ya Sumatra ku kirwa cya Sumatra muri Indonesia, byahitanye abantu 17 abandi barenga 60 bari mu turere dutandukanye tw’iyo Ntara barakomereka, mu gihe hari abakomeje kuburirwa irengero nkuko byatangajwe n’inzego z’umutekano.
Mu karere ka Tapanuli yo hagati kari muri iyo Ntara, inkangu zasenye inzu zica abantu bane bo mu muryango umwe mu gihe umwuzure warengeye inyubako za 2000.
Umuvugizi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurwanya Ibiza, Abdul Muhari, yatangaje ko muri Tapanuli y’Amajyepfo ibyo biza byahitanye abantu umunani, abandi 2 800 bavanwa mu byabo ndetse 58 barakomereka.
Imvura idasanzwe yatangiranye n’iki Cyumweru yatumye imigezi yo mu Majyaruguru y’intara ya Sumarta yuzura, bituma amazi ateza imyuzure mu tundi turere dutandatu tuyegereye.
Kuri uyu wa Gatatu, Polisi ya Indonesia yatangaje ko ibikorwa by’ubutabazi biri gukorwa kugira ngo abatuye mu bice byugarijwe n’inkangu ndetse n’imihanda igasenyuka na bo babone ubutabazi.
Yatangaje kandi ko hari imirambo itanu n’abakomeretse batatu babonetse mu mujyi wa Sibolga, uri mu yibasiwe bikomeye n’imyuzure.
Aljazeera yatangaje ko Umuyobozi wa Polisi muri Sibolga, Eddy Inganta, yasabye abaturage kwimuka ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga mu gihe abibasiwe bakomeje gucumbikirwa ahantu hatandukanye kandi hatekanye.
Indonesia ikunze kwibasirwa n’imvura idasanzwe hagati yo mu Ukwakira na Werurwe, aho abarenga miliyoni batuye mu bice byegereye inzuzi n’imigezi bakunze kwibasirwa nayo ndetse ikangiza ibikorwa remezo.