Polisi ya Nigeria yatangaje ko abantu 23 bapfuye abandi 108 barakomereka nyuma y’ibisasu bikekwa ko byaturikijwe n’abiyahuzi mu Mujyi wa Maiduguri uri mu majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Nigeria.
Ibyavuye mu iperereza ry’ibanze rya Polisi kuri uyu wa Kabiri byagaragaje ko imibare y’abagizweho ingaruka n’ibyo bitero iri kugenda yiyongera nyuma yuko ubwo bwiyahuzi bubaye ku wa 16 Werurwe 2026.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu kigo cy’igihugu cy’ubutabazi i Maiduguri, Sirajo Abdullahi yavuze ko abo biyahuzi bagabye ibitero ubwo bari bageze ku irembo ry’ibitaro bya Kaminuza ya Maiduguri no ku masoko abiri yo muri utwo duce.
Umuvugizi wa Polisi muri ako gace, Nahum Kenneth Daso kuri uyu wa Kabiri yihanganishije imiryango y’abagize ibyago, avuga ko batewe agahinda n’abapfuye n’abakomeretse.
Kugeza ubu nta mutwe n’umwe urigamba ko wagize uruhare muri ibyo bitero.
Ibi bibaye mu gihe Nigeria ikomeje guhangana n’ibibazo by’umutekano muke kubera imitwe yitwaje intwaro ikomeje kugaba ibitero mu bice bitandukanye by’icyo gihugu.
Gusa umutwe wa Boko Haram n’uwabiyitirira idini ya Isilamu (ISIS), muri uku kwezi bagabye ibitero byinshi ku birindiro by’ingabo muri Borno byaguyemo abasirikare ndetse bisahurirwamo intwaro.
