Abantu 53 bishwe n’impanuka mu Ntara y’Amajyepfo mu mezi atatu ashize
umutekano

Abantu 53 bishwe n’impanuka mu Ntara y’Amajyepfo mu mezi atatu ashize

KAMALIZA AGNES

November 11, 2025

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mezi atatu ashize mu Ntara y’Amajyepfo habaye impanuka zikomeye 65 zahitanye ubuzima bw’abantu 53, zigakomeretsa abandi 43 biganjemo abo mu Karere ka Kamonyi.

Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2025, ubwo  Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego bari mu bukangurambaga bwiswe ‘Turindane Tugereyo Amahoro’.

Ni ubukangurambaga bugamije gukumira impanuka zo mu muhanda n’andi makosa akorerwa mu muhanda ashobora guteza ibyago, bwabereye mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Polisi y’Igihugu itangaza ko Kamonyi ari ko kari ku isonga mu kuberamo impanuka nyinshi aho  kihariye 17 ni ukuvuga 26% by’impanuka zabaye  mu mezi atatu ashize, kagira 30% by’abantu bose bahasize ubuzima mu gihe abantu 9 muri 43 bako ari bo bakomeretse.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,ACP Boniface Rutikanga asobanura ko bimwe mu bituma Kamonyi yibasirwa n’impanuka ahanini biterwa na bimwe mu bikorwa by’ubucukuzi bihakorerwa gakorerwamo, imiterere y’imihanda, hakaba n’uburangare bw’abatwara ibinyabiziga bakisanga mu makosa abateza impanuka.

Yagize ati:” Ni agace karimo ibikorwa byinshi by’ubucukuzi, gusa bishobora no guterwa n’imiterere y’imihanda, ariko mu byukuri ntabwo twabura kuvuga ko n’uburangare burimo kuko ikinyabiziga kirayoborwa ntabwo kiyobora.”

Yongeyeho ko ubufatanye bw’abagenzi n’abatwara ibinyabiziga buzatuma impanuka zikumirwa kuko buri mu by’ingenzi birinda umutekano w’abantu n’ibyo batwaye.

Yongeyeho ati:” Abagenzi bafite itafari bashyiraho na bo bakavuga bati Shofe genda neza! Nyir’ikinyabiziga nawe akumva ko imodoka ye ari byo biro bye.  Ni yo akoresha agaburira abana n’umuryango, akibuka ko umuntu wese ugenda n’amaguru ari umukiriya we akamurindira umutekano.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice avuga ko ubukangurambaga ari ngombwa kuko ubuzima n’umutekano by’abaturage ari ingenzi ariko hakenewe ubufatanye.  

Yagize ati:” Umuhanda wacu uberamo impanuka zitwara ubuzima bw’abantu n’ibikorwa remezo bikangirika; ni ngombwa ko twese dufatanya ubukangurambaga.”

Abaturage bitabiriye ubukangurambaga bwo kwirinda impanuka zo mu muhanda
Polisi y’ u Rwanda n’izindi nzego bakoreye ubukangurambaga bwa’ Turindane Tugerayo Amahoro’ mu karere ka Kamonyi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA