Abantu 55 nibo bamaze kumenyekana ko bishwe n’inkongi y’umuriro yibasiye inyubako ndende zo guturamo mu Mujyi wa Hong Kong mu Bushinwa, abarenga 60 barakomereka abandi 270 bakomeje kuburirwa irengero.
Urwego rushinzwe gukumira inkongi muri Hong Kong rwatangaje ko iyo nkongi yatangiye kwibasira izo nyubako ndende ku gicamunsi cyo ku wa 26 Ugushyingo 2025, ndetse hashya zirindwi zo guturamo mu munani zigize umudugudu wa Wang Fuk Court mu karere ka Tai Po.
Urwo rwego rwijeje ko biza kugeza amasaha y’umugoroba kuri uyu wa Kane iyo nkongi iza kuba yajimijwe, mu gihe abantu benshi bakomeje gutegereza niba hari ubuzima bwa bagenzi babo bwarokorwa.
Umwe mu baganiriye na BBC, wavuganaga ikiniga n’amarira yavuze ko ategereje kureba niba umugore we aza kurokoka mu gihe abandi bibazaga impamvu iyo nkongi yakwirakwiriye vuba.
Komisiyo yigenga ishinzwe kurwanya ruswa muri Hong Kong, (ICAC) yatangaje ko igiye gutangira iperereza ryimbitse rijyanye n’imyubakire ya Wang Fuk Court, harebwa niba nta byaha bya ruswa bishobora kuba bifitanye isano n’imirimo yo gusana no kubaka.
Guverinoma ya Hong Kong yihanganishije abaturage bose ba Hong Kong ndetse yizeza ko bari gukora ibishoboka ngo ababigizemo uruhare babiryozwe.
Yavuze ko abantu batatu bakoraga mu kigo cyubatse izo nzu bamaze gutabwa muri yombi bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo kwica abantu bitewe n’uburangare.
Polisi ya Hong Kong yavuze ko bikekwa ko impamvu umuriro wakwirakwiriye byihuse ari uko ibikoresho byakoreshejwe bitujuje ibisabwa bijyanye no gukumira inkongi.
Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping yihanganishije imiryango yabuze ababo, asaba ko hashyirwa imbaraga mu bikorwa byo kuzimya no gukumira ko ibi byago byongera kuba.


