Imwe mu miryango y’abantu bafite ubumuga itangaza ko abantu bafite ubumuga bagikorerwa ihezwa. Bavuga ko Leta yakoze ibishoboka kugira ngo havanweho imbogamizi ku bantu bafite ubumuga.
Musabyimana Joseph, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango w’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona (ROPDB), ahamya ko hakiri akato n’ihezwa bikorerwa abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona.
Avuga ko abantu bategura inama ariko ko batibuka ko umuntu ufite ubugufi bukabije akenera kwakirwa ku buryo budasanzwe.
Agira ati: “Urabona iyo twicaye amaguru akora hasi ariko we iyo yicaye amaguru ntashobora gukora hasi ubwo rero aba akeneye akantu ashobora guhagararaho bigakunda.
Ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona nabwo haracyari ihezwa; aho bajya gusaba serivisi mu bigo bya Leta cyangwa iby’abikorera.
Akomeza avuga ati: “Ko dukora umuganda wa buri kwezi, niba hari ubutumwa Guverinoma ishaka kugeze ku banyarwanda, we niba adafite umuntu ushobora kumuha ayo makuru, arahezwa.
Ejo bundi azakora ibitandukanye n’ibyo Guverinoma yifuza ku munyarwanda kuko aba atazi ibyo akora.”
Musabyimana avuga ko abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona bo batabona amakuru by’umwihariko atangirwa mu muganda no mu nteko z’abaturage, ku buryo bashobora kugera kuri serivisi zitandukanye.
Akomeza agira ati: “Nk’uburyo ibigo by’itumanaho byohereza ubutumwa kuri telefoni, abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona bose ntabwo bazi gusoma kuko bagendera ku marenga.
Biri mu marenga babyumva ariko iyo ari ubutumwa bwo gusoma, hari abatarize mu ishuri ariko bazi amarenga, bigishijwe amarenga kandi bashobora kumvikana hakoreshejwe amarenga. Ubwo rero urumva ko haracyari ihezwa kuri abo bantu bafite ubumuga.”
Ihezwa rikorerwa abantu bafite ubumuga, rishimangirwa na Honorine Tuyishimire, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango Nyarwanda w’abantu bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije (Rwanda Union of Little People – RULP).
Mu kiganiro yahaye Imvaho Nshya, Tuyishimire ahamya ko mu muryango nyarwanda hakigaragaramo ihezwa rikorerwa abantu bafite ubumuga mu buryo butandukanye.
Avuga ko hari abantu batarasobanukirwa icyiciro cy’abantu bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije.
Ati: “Wenda tuvuge ko ugiye aho wisuzumishiriza, igitanda usanze ari kirekire ariko n’ibikoresho bihari ntibigufasha kubona serivisi ku buryo bwihuse.
Niba ari imiti itangwa ugasanga ahantu itangirwa ni hejuru, ni muri ya madirishya utarimo kubasha kugeraho, ugasanga ufasha umunsi wose urimo wivuza ukageza nimugoroba serivisi utarayibona.
Bituruka ku rugendo rurerure wakoze rw’ibikoresho wasanze bitakorohereza kubonana na muganga bityo amasaha aributambukemo umutegereje ntazi ko wahageze, ugasanga ni ikibazo.”
Icyakoze ku rundi ruhande, ashimangira ko Leta y’u Rwanda ifite ubushake ariko ko hakiri icyuho ku bantu bashyira mu bikorwa uburyo bworohereza abantu bafite ubumuga.
Kabagambe Joëlle, umwunganizi mu mategeko mu Rugaga rw’Abavoka (RBA) akaba n’umuyobozi mukuru wungirije w’Umuryango Ikiraro Nyarwanda giharanira Ubutabera, Rwanda Bridges to Justice (RBJ), agaragaza ko bafite umushinga uterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi (EU) ugamije gufasha abantu bafite ibibazo cyangwa imiryango ifasha abantu bafite ubumuga, abafite ibibazo by’ihezwa n’abandi.
Agira ati: “Uko mbibona, amategeko arasobanutse, amategeko afasha abantu bose bari muri urwo rwego ariko ikibazo gihari ni ishyirwa mu bikorwa ryayo.”
Akomeza agira ati: “Ushobora kwinjira nko muri hoteli ugasanga ntiworoherejwe. Nko kujya gufata amafunguro ya mu gitondo, ya Saa sita, mu kwicara akeneye ikintu kiri hasi cyangwa ahantu ashobora gushyira ibirenge.
Ibi bikeneye ubukangurambaga abantu bose bakabimenya, ahantu hose bikamenyekana. Nka RBJ dushobora kubikora kuko twafashe imiryango Itanu ifasha abantu bafite ubumuga.”
Umuryango Ikiraro Nyarwanda giharanira Ubutabera usaba abanyamahoteli gushyiraho uburyo bworohereza abantu bafite ubumuga kugira ngo bashobore gukora ibyabazanye.
Kabagambe ashimira zimwe mu nzego za Leta zidaheza abantu bafite ubumuga. Atanga urugero k’Urwego rw’Ubugenzacyaha rwashoboye guhugura abakozi barwo kugira ngo bashobore kumvikana n’abantu bafite ubumuga.
Umuyobozi muri EU, avuga ko binyuze mu biganiro byo mu muryango, abantu bashobora kugira cyangwa gusangira ubumenyi ku bijyanye no kurwanya ihezwa rikorerwa abantu bafite ubumuga.
Amafoto: Olivier Tuyisenge