Abantu barenga 5.000 bamaze kugwa mu myigaragambyo muri Iran
Mu Mahanga

Abantu barenga 5.000 bamaze kugwa mu myigaragambyo muri Iran

KAMALIZA AGNES

January 18, 2026

Kuri uyu wa 18 Mutarama, ubuyobozi bwa Iran bwatangaje ko nibura abantu 5.000 barimo abashinzwe umutekano 500 bamaze kugwa mu myigaragambyo yamagana ibibazo by’ubukungu kuva yatangira mu ku wa 28 Ukuboza 2025.

Iran ishinja abanzi bayo barimo Isiraheli na Leta Zunze Ubumwe za Amerika uruhare mu gutuma abo bantu b’inzirakarengane bapfa kuko bashyigikiye abigaragambya bitwaje intwaro.

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei, yavuze ko Igihugu kidakeneye intambara ariko nanone batazemera umuco wo kudahana abanyabyaha baba ari abo mu gihugu cyangwa hanze yacyo, mu gihe kuri iki  Cyumweru, Urwego rw’Ubucamanza rwagaragaje ko rushobora kongera guhanisha abantu igihano cy’urupfu.

Umuvugizi w’urwo rwego Asghar Jahangir, yabwiye itangazamakuru ko hari ibikorwa bimwe byagaragaye bifatwa nko kurwanya Imana (Mohareb) kandi hakurikijwe amategeko ya Iran bihanishwa igihano cyo gupfa.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yakunze gutera ubwoba Iran ko azivanga mu bibazo byayo hagize abigaragambya bayigwamo ariko yivuguruje avuga ko umugambi we utagikomeje.

Mu kiganiro cyo ku wa 17 Mutarama, Trump yashimiye Iran ko itazica abantu benshi ariko avuga ko igihe kigeze ngo ubuyobozi bwayo buhinduke nubwo Ali Khamenei akomeje gushinja icyo gihugu na Isiraheli gutangiza izo mvururu zimaze kugwamo abantu ibihumbi.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu “HRANA” ufite icyicaro muri Amerika, ku wa Gatandatu watangaje ko umubare w’abapfuye ari 3.308, abandi   4.382 bari gusuzumwa mu gihe abarenga 24.000 batawe muri yombi.

Abantu ibihumbi 5 bamaze kugwa mu myigaragambyo muri Iran

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA