Abantu batandatu baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi muri Pakistan
Mu Mahanga

Abantu batandatu baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi muri Pakistan

KAMALIZA AGNES

November 24, 2025

Abantu batandatu bapfuye abandi bataramenyekana umubare bakomerekera mu gitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe ku kigo cya gisirikare giherereye i Peshawar muri Pakistan.

Icyo gitero cyagabwe ku kigo cya Federal Constabulary, (FC) mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nkuko byatangajwe na Aljazeera, aho umwe mu bakigabye yiturikirijeho igisasu ari mu marembo y’ikigo.

Hari amakuru avuga ko abandi biyahuzi babiri bashatse kwinjira mu kigo ku ngufu ariko bahita baraswa.

Umuyobozi wa Polisi muri Peshawar, Mian Saeed Ahmad yavuze ko batatu mu bashinzwe umutekano bishwe mu gihe abandi biyahuzi batatu na bo bahasize ubuzima.

Saeed Ahmad, yavuze ko icyo gitero cyagabwe mu gihe abasirikare bari mu myitozo ya mu gitondo ubwo abo biyahuzi bashakaga kubamishamo ibisasu ariko bikaburizwamo bakiri ku marembo.

Iki gitero kibaye hadashize ibyumweru bibiri abandi biyahuzi biturikirijeho ibisasu hafi y’Urukiko mu murwa mukuru Islamabad, byahitanye abantu 12.

Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, yamaganye icyo gitero cya Peshawar, ashimira abasirikare uko babyitwayemo, yizeza ko bazakomeza guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba bishaka kwangiza igihugu.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA