Bamwe mu baturage bo mu gihugu cya Indonesia na bamwe mu Banyepolitiki baho bagaragaje uburakari batewe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na Isiraheli bagabye ibitero muri Iran, bamwe bafite ibyapa byifuriza Trump kujya ikuzimu.
Ikinyamakuru cya Leta ya Qatar (Aljazeera) cyatangaje ko abo baturage ba Indonesia banenga bikomeye Perezida w’Igihugu cyabo, Prabowo Subianto ukomeje kugaragaza umubano wihariye afitanye na Perezida Trump, bakamusaba kwitandukanya na politiki ye iri koreka imbaga y’abantu ku Isi.
Igihe intambara yatangiraga ku wa 28 Werurwe 2026, Indonesia yagaragaje ko Perezida wayo yiteguye kuba umuhuza mu biganiro hagati y’impande zombi zihanganye kandi yiteguye kujya i Tehran ngo afashe mu buhuza.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Indonesia yavuze ko impande zombi zikwiye kujya mu biganiro kandi zibyemeye Perezida Prabowo yabibafashamo.
Yagize iti:“Impande zombi zibyemeye Perezida wa Indonesia yiteguye kujya i Tehran ngo akore ubuhuza.”
Ibyo iyo Minisiteri yatangaje byateje impaka muri Indonesia bamwe banenga uburyo icyo gihugu gikomeje kugaragaza umubano mwiza gifitenye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri ibyo bihe by’intambara.
Uwigeze kuba Ambasaderi w’cyo gihugu muri Amerika, Dino Patti Djalal yagaragaje ko icyo gitekerezo cyagombaga kujya hanze kibanje gusuzumwa kuko mu buryo bweruye gisa nk’ikidashoboka.
Ni mu gihe Umwarimu mu bya politiki muri Kaminuza ya Murdoch iri i Perth muri Australia, Ian Wilson, yabwiye Al Jazeera ko aho ibintu byari bigeze bigaragara ko ibiganiro bitagishoboka kandi ibyo yatangaje bigaragariza abaturage ko ashyigikiye Amerika na Isiraheli.
Kuri uyu wa 07 Werurwe 2026, icyumweru kirashize intambara itangiye hagati y’ibihugu byombi ndetse yamaze gukwira mu Turere two mu Burasirazuba bwo Hagati, mu gihe Trump yarahiye ko azarwana kugeza Iran imanitse amaboko.
