Abanyabugeni 5 bamamaye mu gushushanya bafite ubumuga bwo kutabona
Imyidagaduro

Abanyabugeni 5 bamamaye mu gushushanya bafite ubumuga bwo kutabona

MUTETERAZINA SHIFAH

May 22, 2024

Abantu benshi batekereza ko iyo ufite ubumuga runaka biba bisobanuye ko hari ibyo udashoboye gukora bishoborwa gusa n’abafite ingingo zose, ariko ni ukwibeshya kuko abafite ubumuga benshi bagaragaza umwihariko wo gukora ibirenze ibyo bensh batekereza ko babikorerwa n’abandi.

Muri abo harimo bamwe mu bafite ubumuga bwo kutabona barenga imyumvire y’uko abashobora gushushanya ari abafite amaso mazima, bakaba bakora ibihangano byatumye bamamara mu ruhando mpuzamahanga.

Imvaho Nshya yakoze urutonde rw’abanyabugeni batanu bamamaye mu ruhando mpuzamahanga kubera gushushanya kandi bafite ubumuga bwo kutabona, bu buryo ibihangani byabo bitangaza benshi bibaza ubryo bahuza kutabona no gukora ibihangano bidafite amakosa yaterwa no kuba babikora batabirebaho.

Esref Armagan

Esref Armagan, ni Umunyaturikiya wavutse 1953, akaba yaragize ubumuga bwo kutabona kuva akivuka.

Abantu be ba hafi  batangaza ko atigeze ahabwa amahugurwa yo gushushanya, ahubwo yabyiyigishije akoresheje uburyo bw’ibyumviro byo gukabakaba.

Armagan akoresha uburyo budasanzwe aho abanza gukora ibishushanyo bye mu nyandiko ya Braille igenewe abafite ubumuga bwo kutabona, mbere yo kubishushanya.

Ubuhanga bwe budasanzwe bwamuhinduye igihangange mu banyempano yo gushushanya ku Isi hose, aho akunze kwibanda ku gushushanya imijyi itandukanye bigatangaza abantu bibaza uburyo ubwonko bwe bubasha kwibanda ku kintu atiboneye n’amaso ye.

John Bramblitt

John Bramblitt, ni Umunyamerika ushushanya akoresheje amarangi, yatakaje ubushobozi bwo kubona mu 2001 abitewe n’uburwayi.

Nubwo bimeze gutyo ariko, ntiyihebye ngo yumve ko ubuzima burangiye, ahubwo yashyizeho uburyo budasanzwe bwo gushushanya akoresheje uburyo bwo gukorakora ku kintu agiye gushushanya.

Bramblitt yumva imiterere y’irangi kugira ngo atandukanye amabara kandi akoresha imirongo yashushanyije yerekana ibishushanyo bye neza.

Ibishushanyo bye bizwiho kuba bifite amabara meza kandi bifite ubutumwa bukora ku marangamutima ya benshi.

Bramblitt yabaye umuvugizi w’abahanzi n’abanyabugeni bafite ubumuga, akora amahugurwa kandi ashishikariza benshi kwihangana no gukoresha impano bifitemo.

Sargy Mann

Sargy Mann na we ni Umunyamerika ushushanya wabaye icyamamare mpuzamahanga muri uru ruganda.

Yatangiye kugaragaza ko azagira ubumuga bwo kutabona afite imyaka mirongo itatu, aho yari afite uburwayi bw’amaso bwatumaga imboni zigenda zihinduka bikamuviramo kugira ubuhumyi ari byo bita cataracte.

Yahumye burundu afite imyaka 68 y’amavuko, n’ubwo ariko yabonye ko afite ubwo burwayi yakomeje gushushanya, akomeza kwifashisha ubuhanga bwe kugira ngo abashe kubana n’izo mpinduka zari ziri kuba ku mboni ze.

Yakoresheje Blu-Tack mu gushushanya ibishushanyo by’akataraboneka kandi yishingikirije ku byiyumviro bye (Senses) bye byo gukoraho no kwibuka.

Ibishushanyo bya Mann bigaragaza umwihariko we mu kureba, kuko usanga bihuruza amahanga ndetse bikagurwa akayabo k’amadolari

Jeff Hanson, ni undi muhanga mu gushushanya ukomoka muri Amerika ufite imyaka 31 y’amavuko yatakaje ubushobozi bwo kubona akiri muto kubera uburwayi bw’ikibyimba yarwaye ku gace k’ijisho kabasha kwakira ishusho y’icyo ubonye ubwonko bukabasha gusobanukirwa ibyo ubonye bkitwa (nervice optique).

Yatangiye gushushanya nk’uburyo bwo kwivuza buzwi nka chimiotherapie.

Hanson yateye imbere mu buryo butandukanye akoresheje gushushanyisha amabara atuje, bituma abasha gushashanya ibishushanyo bikunditse byaguzwe arenga  miliyoni z’amadolari yo gufasha abatishoboye.

Uretse kuba ibishushanyo bye biba bishimishije no kuba abikora agamije ko byakwifashishwa mu gufasha abatishoboye ni igikorwa cy’indashyikirwa.

Hal Lasko

Hal Lasko uzwi nka “The Pixel Painter”, yagize ubumuga bwo kutabona kubera kwangirika kw’imitsi mu myaka ya za mirongo irindwi.

Lasko yakoresheje ikoranabuhanga kugira ngo akore amashusho akomeye.

Ubu buryo bwamwemereye gukinisha no gukora ibihangano bye byo mu bwoko bwa Pixel, aho yibanda ku hantu nyamuburanga akahashushanya ku buryo bahora batangarira ubuhanga bwe.

Inkuru ya Lasko yerekana uburyo ikoranabuhanga rishobora gufasha abahanzi gutsinda imbogamizi z’umubiri no gukomeza guhanga no mubusaza.

Aba banyempano bafite ubumuga bwo kutabona bashimangira ko impano y’ubuhanzi iba mu muntu imbere kandi ko imbogamizi z’ibice bimwe by’umubiri bitahagarika impano ndetse n’ubushobozi bugari umuntu yifitemo.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA