Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 1 Ukuboza, i Doha muri Qatar habereye icyiciro cya nyuma cy’isiganwa mpuzamahanga ry’imodoka ryitwa Airways Formula 1 Grand Prix, cyegukanywe n’Umudage akaba n’Umubiligi Max Verstappen.
Ni isiganwa ryakurikiwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’abandi Bakuru b’Ibihugu bakiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar, Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ku Kibuga Mpuzamahanga cy’iyo mikino cya Losail.
Mu bandi Bakuru b’Ibihugu ndetse n’abanyacyubahiro bakurikiye iryo siganwa ryateguwe n’Impuzamashyirahamwe y’imikino y’imodoka na moto, barimo Perezida Rustam Minnikhanov wa Tatarstan, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) Sheikh Mansour bin Zayed Al Nahyan.
Hari kandi Igikomangoma cya Ajman Sheikh Ammar bin Humaid Al Nuaimi, Intumwa yihariye ya Emir wa Qatar Sheikh Jassim bin Hamad Al Thani, Sheikh Jassim bin Khalifa Al Thani umuhungu w’uwahoze ari Emir wa Qatar, Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al Thani, n’abandi ba Minisitiri batandukanye.
Mu bandi banyacyubahiro bari bakurikiye uwo mukino harimo Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Amarushanwa ya Formula 1 Stefano Domenicali, Perezida w’Impuzamashyirahamwe mpuzamahanga y’Amarushanwa y’Imodoka Mohammed Ben Sulayem, na Gianni Infatino uyobora Federasiyo y’Umupira w’Amaguru ku isi (FIFA)
Abo banyacyubahiro biyongeraho abakuriye n’andi mashyirahamwee y’imikino itandukanye, abahagarariye inyungu z’ibihugu byabo mu bya dipolomasi ndetse n’abandi bashyitsi baturutse mu bigo bitandukanye.
Muri ayo marushanwa yo ku Cyumweru, inyuma ya Max Verstappen hakurikiyeho Charles Leclerc warushijwe amasegonda atandatu mu gihe McLaren’s Oscar Piastri yaje ku mwanya wa gatatu.
George Russell wari uhagarariye Mercedes yaje ku mwanya wa kane mu gihe Pierre Gesly yafashe umwanya wa gatanu muri iyi siganwa ryakurikiwe n’abasaga 155.000.