Abanyafurika y’Epfo bazasifura umukino wa APR FC na Pyramids FC washyizwe i Nyamirambo
Siporo

Abanyafurika y’Epfo bazasifura umukino wa APR FC na Pyramids FC washyizwe i Nyamirambo

SHEMA IVAN

September 6, 2025

Abasifuzi baturuka muri Afurika y’Epfo bayobowe na Masixole Bambiso ni bo bazasifura umukino APR FC izakiramo Pyramids mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike yo gukina amatsinda ya CAF Champions League washyizwe kuri Kigali Pele Stadium.

Byari byitezwe ko APR FC izakinira muri Stade Amahoro kuko Kigali Pelé Stadium itari yemerewe kwakira iyi mikino nyafurika, kuri ubu hamaze kuba impinduka.

Amakuru avuga ko nyuma ya CAF ikuye Kigali Pelé Stadium muri stade zemerewe kwakira iri jonjora rya mbere, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryajuririye icyo cyemezo rigaragaza ko ikibuga cyujuje ibisabwa byose.

Mu mpera za Kanama ni bwo CAF yongeye kwemeza Kigali Pelé Stadium ko yemerewe kwakira ndetse yashyizweho umukino ubanza wa CAF Champions League uzahuza APR FC na Pyramids FC yo mu Misiri, ifite igikombe cy’irushanwa riheruka, uzaba tariki ya 1 Ukwakira 2025.

Ni umukino washyizwe saa munani z’amanywa amasaha atamenyerewe cyane mu Rwanda kuko imikino nyinshi ikinwa saa cyenda.

Uwo mukino wahawe abasifuzi bakomoka muri Afurika y’Epfo bayobowe na Masixole Bambiso uzaba ari mu kibuga hagati yungirjwe na Elphas Sitole na Cledwin Baloyi, Umusifuzi wa kane azaba ari Eugine Nkosinathi Mdluli naho Komiseri w’Umukino ni Umunyatanzania, Ahmed Iddi Mgoyi.

Umukino wo kwishyura uzahuza amakipe APR na Pyramids FC uzabera mu Misiri kuri Stade du 30 Juin i Cairo ku wa 5 Ukwakira 2025.

Ni ku nshuro ya gatatu amakipe yombi agiye guhura muri iri rushanwa kuva mu 2023, muri izo nshuro zose Pyramids yasezereye APR FC.

Umukino wa APR FC na Pyramids washyizwe kuri Kigali Pele Stadium saa munani z’amanywa
Masixole Bambiso ukomoka muri Afurika y’Epfo ni we uzasifura umukino ubanza wa APR FC na Pyramids FC

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA