Mu bihe bitandukanye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda hagiye humvikana ikibazo cy’urugomo rukorwa n’urubyiruko rw’abanyamahanga baba mu Rwanda, aho banga kwishyura serivisi bahawe ahubwo bagahitamo kurwana. Polisi yavuze ko abarenga 240 bagejejwe mu butabera abandi basubizwa iwabo.
Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yatangaje ko abanyamahanga bagaragaye mu bikorwa byo gukubita no gukomeretsa, bakurikiranywe n’ubutabera abandi basubizwa mu bihugu bakomokamo.
Yavuze ko iki kibazo inzego zirimo Ubugenzacyaha, Ubushinjacyaha n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka zimaze iminsi zigikurikirana kandi ngo cyafatiwe ingamba.
Polisi yagize iti: “Mu mezi 12 ashize, abacyekwa 240 bashyikirijwe inzego z’ubutabera bacyekwaho ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa ndetse n‘ubujura, naho 64 basubijwe mu bihugu baturukamo.”
Polisi y’u Rwanda yasobanuye ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko mu Rwanda kandi abakora urugomo kimwe n’ibindi byaha barakurikiranwa ntavangura.
Ku rundi ruhande, Polisi ngo izakomeza gukorana n’abayobozi bo muri Ambasade zihagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, hagamijwe gukangurira abanyamahanga bari mu Rwanda kubahiriza amategeko y’igihugu.