Abanyamahanga bakora ibikorwa by’urugomo barahanwa – IGP Felix Namuhoranye
Ubutabera

Abanyamahanga bakora ibikorwa by’urugomo barahanwa – IGP Felix Namuhoranye

KAYITARE JEAN PAUL

December 6, 2025

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yavuze ko urubyiruko rw’abanyeshuri b’abanyamahanga rukorera abaturage urugomo ndetse ntirwishyure abamotari barutwara kuri moto ko ruhanwa; bamwe bagezwa mu butabera abandi bagasubizwa mu bihugu byabo by’umwihariko abagaragaweho ibikorwa by’urugomo.

Yabigarutseho ku wa 05 Ukuboza 2025, mu kiganiro Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Ubugenzacyaha bagiranye n’abanyamakuru ku cyicaro gikuru cya Polisi giherereye Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

CG Namuhoranye yavuze ko imibare y’abanyamahanga bafatwa n’abasubizwa iwabo ndetse n’uburyo inzego z’umutekano zibikoramo, itangazamakuru ribivuga abagiye barageze iwabo.

Akomeza agira ati: “Habaho abo dufunga, bakanakatirwa bakajya no mu igororero noneho umuntu akakubaza ngo uyu muntu yatangiye no kurya ku mafaranga y’Abanyarwanda, mwamujyanye akajya kurya ay’iwabo, ibyo n ibyo biganiro bihari.”

Muri Kamena 2025, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mezi 12 ashize abanyamahanga 64 basubijwe iwabo kubera ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, mu gihe abarenga 240 bashyikirijwe inzego z’ubutabera bakekwaho ibyaha bitandukanye.

Ibikorwa by’urugomo mu banyamahanga bikunze kuvugwa ku banyeshuri baturuka mu bihugu by’amahanga biga mu Rwanda usanga barangwa n’ibikorwa birimo ubusinzi, gukubita cyangwa gukomeretsa ndetse n’ubujura.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA