Abanyamakuru bane baguye mu bitero bya Isiraheli byagabwe ku bitaro bya Gaza
Mu Mahanga

Abanyamakuru bane baguye mu bitero bya Isiraheli byagabwe ku bitaro bya Gaza

KAMALIZA AGNES

August 25, 2025

Kuri uyu wa Mbere abantu 15 barimo abanyamakuru bane bakoreraga Ibitangazamakuru Mpuzamahanga, baguye mu bitero bya Isiraheli byagabwe ku bitaro bya Nasser biri mu Majyepfo ya Gaza.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byemeje ko Husam al-Masri wabafatiraga amashusho ari mu bishwe, Mohammed Salameh wakoreraga Al Jazeera, Mariam Abu Daqa wakoreraga Associated Press, ndetse na Muath Abu Taha wa NBC News.

Ingabo za Isiraheli ndetse n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ntacyo biratangaza kuri ibyo bitero ariko amashusho yagaragaje umwotsi ucumba hejuru y’ibitaro bya Nasser.

Komite ishinzwe kurengera abanyamakuru, (CPJ) yatangaje ko abanyamakuru 192 bamaze kwicirwa muri Gaza kuva intambara yatangira.

Isiraheli ikunze kugaba ibitero ku bitaro ndetse no muri  Kamena 2025, ibyo bitaro byagabweho igitero cyahitanye batatu, abandi 10 barakomereka, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima. Icyo gihe ingabo za Isiraheli zavuze ko zari zigamije kwica abarwanyi ba Hamas bakekwaho kuhakorera mu rwego rwo gutegura ibikorwa by’intambara muri ibyo bitaro.

Abanyamakuru 192 bamaze kugwa mu bitero bya Isiraheli muri Gaza

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA