Abanyamakuru batanu ba Al Jazeera barimo Umunyamakuru ukomeye witwa Anas al-Sharif baguye mu bitero by’indege z’intambara za Isiraheli byagabwe aho bari bakambitse hafi y’ibitaro bya Al-Shifa mu mujyi wa Gaza.
Ingabo za Isiraheli, (IDF) zemeje ko bagàbweho ibyo bitero ku wa 10 Kanama 2025, kandi byari bigamije guhitana Anas al-Sharif, ushinjwa kuba umuyobozi w’itsinda ry’iterabwoba muri Hamas.
Komite ishinzwe kurengera Abanyamakuru, (CPJ) yagaragaje akababaro itewe n’abapfuye ivuga ko Isiraheli itigeze itanga ibimenyetso bifatika bishinja Al-Sharif.
Umuyobozi wa CPJ ,Jodie Ginsberg yavuze ko Isiraheli yakunze kwica abanyamakuru mu myaka yatambutse ibashinja iterabwoba kandi nta bimenyetso iba ifite.
Umuyobozi w’Ikinyamakru Al Jazeera ,Mohamed Moawad, yavuze ko al-Sharif wari ugambiriwe yari umunyamakuru wemerewe gukora akazi ke kandi yari ijwi rigeza ku Isi amakuru nyakuri y’ibyabereye muri Gaza.
Yongeyeho ko Isiraheli yabarashe ibasanze aho bari bakambitse ndetse nta n’ibikorwa by’urugomo bari barimo kandi itemerera abanyamakuru mpuzamahanga kujya muri Gaza ngo batange amakuru bisanzuye muri ako karere.
Yongeyeho ko Isiraheli ishaka guca burundu no kubuza itangazamakuru kongera gukorera muri Gaza.
Mbere y’uko Al-Sharif, apfa yari amaze gutangariza ku rubuga rwe rwa ‘X’ ko Isiraheli igabye ibitero bikaze muri Gaza.
Mu kwezi gushize, Al Jazeera, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburengazira bwa Muntu na CPJ batangaje ko ubuzima bwa al-Sharif buri mu kaga basaba ko arindwa.
Ni nyuma y’uko Umuvugizi w’Ingabo za Isiraheli, Avichai Adraee, yashyize amashusho ya al-Sharif kuri X avuga ko ari umunyamuryango w’ingabo za Hamas.
Ayo makuru yanyomojwe na Irene Khan, umukozi wihariye w’iryo shami avuga ko icyo kirego kidafitiwe gihamya kandi bigaragaza iterabwoba rikomeye ku banyamakuru.
Yongeyeho ko hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko abanyamakuru muri Gaza barenganywa bakicwa n’ingabo za Isiraheli ku mpamvu zidafite ishingiro.
Si ubwa mbere IDF igabye ibitero bigahitana abanyamakuru ibashinja gukorana na Hamas.
Muri Kanama umwaka ushize nabwo umunyamakuru ukomeye witwa Ismael Al-Ghoul yishwe ubwo yari mu modoka ye ashinjwa kwitabira ibitero bya Hamas byo ku wa 07 Ukwakira 2023.
Raporo ya CPJ igaragaza ko abanyamakuru 186 bamaze kwicwa na Isiraheli kuva yatangira intambara na Gaza.